Ikipe ya FC Barcelona yamaze kugera ku bwumvikane na Sevilla FC bw’uko igomba kugura myugariro Jules Koundé yari ihataniye na Chelsea yo mu Bwongereza.
Umunyamakuru Gerard Romero uri mu bizewe cyane mu nkuru zerekeye Barça ni we wemeje ko amakipe yombi yamaze kumvikana.
Ku bwa Romero, “Jules Koundé agomba kwerekeza muri FC Barcelona ku kigero cya 99%.”
Kugeza ku munsi w’ejo amakuru yavugaga ko Chelsea na Sevilla zamaze kumvikana kuri deal ya Koundé, ndetse iyi kipe y’i Londres ikaba yari yemeye kumutangaho arenga miliyoni 60 z’ama-Euro. Ni Koundé byari byitezwe ko yerekeza i Londres gukora ikizamini cy’ubuzima, gusa biza kurangira ajyanye na Sevilla muri Portugal aho yagiye gukorera Pre-season.
Amakuru avuga ko FC Barcelona ari yo yamusabye kujyana na bagenzi be muri Portugal, mu rwego rwo gushaka uburyo yashyira ku murongo ibyo yari ikeneye byose kugira ngo imusinyisha.
Ibi birajyana ariko no kuba nyirubwite na we yarifuzaga FC Barcelona gusumbya Chelsea, ibyatumye yemerera iyi kipe kuyitegereza. Gerard Romero yasobanuye ko abayobozi ba Barça barangajwe imbere na Mateu Alemany baraye bakora ijoro ryose kugira ngo deal ya Koundé ibashe gucamo.
Myugariro Jules Koundé abaye umukinnyi wa kabiri FC Barcelona itwaye Chelsea muri iyi mpeshyi, nyuma y’umunya-Brésil Raphinha wahoze akinira Leeds United.