Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwamaze gutangaza ko rwataye muri yombi umwe mu banyamakuru bakorera kuri televiziyo imwe ikorera mu mujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo n’ubuhemu.
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 13 Nyakanga 2022. Amakuru y’ibanze yavugaga ko yanyereje ibikoresho bitandukanye bya televiziyo yakoreraga ariko akaza kuyivaho.
Nkuko byoseonline.rw yigeze kubibagezaho mu nkuru ivuga ko Umunyamakuru Phil Peter aravugwaho gufungisha abanyamakuru babiri bakoranaga uyu munyamakuru watawe muri yombi ni uwitwa Iradukunda Moses wakoreraga Isibo Tv.
Uwitwa Big Man ukora ibiganiro kuri YouTube, uvuga ko asanzwe ari inshuti ya Moses, mu kiganiro yagiranye YouTube Channel izwi nka JB Rwanda, yavuze ko uyu mugenzi we yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2022, akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.
Uyu munyamakuru avuga ko mugenzi we ubwo yakoraga ku Isibo TV yari asanzwe ari n’umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho, aho yahaye camera umukozi ufata amashusho akaza kuzibwa ategewe mu nzira n’abajura babanje kumukubita.
Big Man avuga ko iyo camera yari isanzwe ari iya Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter wakoranaga na Moses, bigatuma batajya imbizi.
Uyu Big Man avuga ko byatumye Moses afata icyemezo cyo gusezera, ati “Ariko asezera ari uko na bwo yari agiye kumufungisha bigapfa, ku nshuro ya kabiri noneho birabaye. Moses aravuga ati ‘ndakorana n’umuntu ugiye kumfungisha? Ahita asezera.”
Avuga ko Phil Peter yageze aho akavuga ko atagomba gurikirana ufata amashusho [Cameraman] ahubwo ko agomba gukurikirana uwari ushinzwe gucunga ibikoresho ari we Moses. Uyu Moses nubwo yasezeye kuri Isibo TV ngo yakomeje guhamagazwa n’inzego zishinzwe iperereza kugira ngo agire ibyo abazwa kuri ubwo bujura bwa camera.
Uyu Big Man uzi amakuru y’ifungwa rya Moses avuga ko nyuma yuko atawe muri yombi ku wa Kane, uwo ufata amashusho [Cameraman] na we yamusanzemo bombi bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro ndetse ko ku wa Gatanu tariki 15 bitabye ubugenzacyaha ngo babazwe.
Avuga ko izo camera zikibwa, Phil Peter yishyuzaga Miliyoni 4 Frw ariko ubu akaba ari kwishyuza Miliyoni 7,5 Frw. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje ko uyu munyamakuru yafashwe ndetse yakozweho iperereza.
Yagize ati “Mu byo akurikiranyweho kwiba harimo ibikoresho bitandukanye birimo za camera, byose bifite agaciro ka 7.500.000 Frw.’’
Dr Murangira yavuze ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 13 Nyakanga 2022 ndetse ahita afungirwa Sitasiyo ya RIB i Gikondo. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yibukije abaturarwanda ko bakwiye kwirinda gukora ibi byaha kuko bihanwa n’amategeko.
Yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite ndetse n’icyaha cy’ubuhemu.’’
Uyu munyamakuru aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahabwa ibihano bikurikira;
Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro eshatu kugeza kuri eshanu agaciro k’umutungo yanyereje.
Ku cy’ubuhemu, aramutse agihamijwe yahanishwa ingingo y’176 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 Frw.