Umukinnyi umaze kumenyekana mu gukina amakinamico cyane cyane akaba azwi muri musekeweya Monique UWINGABIYE uzwi nka Batamuriza yatangaje ko nubwo akina ari mu rukundo ko ntawe afite wo guha urukundo.
Ni mu kiganiro yagiranye na RBA aho yari umutumirwa mu kiganiro gica kuri Radio Rwanda cyitwa Amahumbezi aho uyu mukinnyikazi w’imyaka 47 y’amavuko yatangaje byinshi ku mibereho yaba hanze yo gukina amakinamico ndetse n’imbere ari gukina izo kinamico aho yavuze ko nta mugabo afite ndetse ko nta numukunzi afite gusa yatangaje ko uzagira amahirwe bakabana ko azamufata neza (kumuha care) cyane ko ari ibintu amenyereye mu makinamico akina.
Yakomeje avuga ko yinjiye muri uyu mwuga wo gukina ikinamico mu mwaka wa 2000 ko aribwo yinjiye mu makinamico byeruye gusa na mbere yahoo yarakinaga nubwo yari akiri mu ishuri ari muto ibintu byatumye abyinjiramo muri uwo mwaka wa 2000. Mu muryango avukamo si we wenyine ufite impano yo gukina ikinamico kuko na mama we umubyara MUKAHIGIRO Perpetuwa yari azwi cyane mu kwandika amakinamico ndetse n’ibitabo mu buhanga buhanitse.
Yanavuze ko kandi mu muryango wabo harimo n’abandi benshi bakina n’abakinnye amakinamico. Yagize ati: ‘’Ni impano y’umuryango (gukina ikinamico) bariya ba Bushombe, abitwaga ba Hishamunda, abitwaga ba Gafotozi bose ni umuryango ni ibintu twakuriyemo ni impano y’umuryango twakuye kuri Mama’’
Abajijwe ku bantu bitiranya abakinnyi mu buzima busanzwe bakabahuza n’ibyo bakina, Batamuriza yavuze ko abantu batagakwiye kumva ko ibyo umuntu akina muri filime biba bitandukanye nawe kuko aba ari gukina nk’undi ashaka gutanga ubutumwa runaka.
Yanatangaje uko yigeze gukina ari mukase w’abana maze agakina abanga urunuka ndetse akabaroga bagapfa nyuma yanyura mu muhanda agiye kwiga abantu bakamuvugiriza induru bamutera amabuye ngo ni umurozi, yaje gukizwa na animateri waho yigaga asubizwa muri dortoir kuryama.
Nubwo adafite umugabo Batamuriza yavuze ko afite umwana mukuru w’imyaka 19, gusa yirinze gutangaza niba ateganya gushaka ariko ko byose ari Imana izabikora dore ko ari umukirisitu umwe uba akomeye mu idini ry’abakatolika.
Monique yatangiye gukina mu ikinamico Musekeweya mu mwaka wa 2004 kugeza ubu aho yanabifatanyaga n’umwuga wo kwigisha azwi nka Teacher Batamu gusa yabivuyemo ubu ari kwandika ibitabo bijyanye n’imibanire y’abashakanye ibintu yavuze ko nubwo nta mugabo afite ngo ariko atanga inama ku bubatse.
Ati: Igi ryahanye inyoni, kuba nta mugabo mfite ntibyambuza gutanga inama ku bashakanye, kubaka urugo ni ibintu nubaha rero sinabihubukira ndabitinyaho gusa mu minsi iri imbere hari igihe bizaza nkabona uwo tuberanye tukabana’’.