Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yateye utwatsi inama yahawe na mugenzi we uyoboye Uganda, Yoweri Museveni, ku buryo yahagarika intambara y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Tariki ya 14 Nyakanga 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Uganda zari ziyobowe na Minisitiri w’umurimo, Alexis Gisaro. Zari zagiye kwakira inama za Museveni ku buryo intambara ya M23 iri kubera mu burasirazuba bwa RDC yahagarara.
Museveni yabwiye izi ntumwa ko Leta ya RDC ko gusubira mu mishyikirano na M23 ari byo byahagarika iyi ntambara, bikaba n’umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke muri iki gice cy’igihugu.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’itumanaho, Patrick Muyaya hamwe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Jean Lucien Bussa, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa.
Muyaya yasabwe kugira icyo avuga kuri iyi nama Museveni yagiriye Tshisekedi, abanza gusobanura ko izi ntumwa zoherejwe bisabwe na Perezida wa Uganda, wari wiyemeje kubabwira uko yumva iki kibazo cyakemuka.
Umuvugizi wa Guverinoma kandi yasubije ko Leta ya RDC itakwemera kujya mu mishyikirano na M23 mu gihe itararekura umujyi wa Bunagana imaze ukwezi ifashe. Yagize ati: “RDC ntabwo yemeranya n’inama Museveni yahaye intumwa z’Abanyekongo. M23 igomba kuva muri Bunagana, igasubira mu birindiro byayo bya mbere.”
Muyaya yashimangiye ko Leta ya RDC izagendera gusa mu murongo watangiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (RDC) yabereye i Nairobi, aho bategetse imitwe yitwaje intwaro yose ikomoka mu gihugu kuzirambika, ikabona kujya mu mishyikirano.
M23 yo ivuga ko itazigera iva muri Bunagana no mu tundi duce yafashe mu gihe Leta ya RDC itaremera ko basubira mu mishyikirano yirukanyemo uyu mutwe tariki ya 22 Mata 2022.
Uyu mutwe witwaje intwaro usobanura ko Leta yawubeshye kenshi, iwusaba kuva mu bice wafashe, iwusezeranya imishyikirano ariko bikarangira itubahirije amasezerano. Abarwanyi bawo bemeza ko uduce bafashe ari ubutaka bwabo nk’Abanyekongo.