Abayobozi mu nzego z’ibanze mu gace ka Tororo muri Uganda bavuga ko amagana y’abaturage bamaze guhunga ako gace, batinya kwibasirwa n’imizimu bakeka ko bayitezwa na bagenzi babo baba bakorana n’itsinda rikunze guhuzwa na rusifero, Illuminati.
Aba baturage bavuga ko bari kwibasirwa n’imizimu ku buryo abagabo n’abagore bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakitwara nabi ku buryo birukanwa. Ibi bituma bakeka ko haba hari bagenzi babo bayobotse Illuminati, bashaka ubukire.
Cayimani wa kimwe mu cyaro cyaho cyitwa Wakasiki, Opieka Opendi Ojwang, yavuze ko ako gace katewe n’imizimu (emisambwa). Ati ” Imizimu yateye abantu muri aka gace bashya ubwoba ku buryo bamwe bahunze bagakiza ubuzima bwabo.”
Opieka avuga ko ibi byatumye bamwe mu bahatuye bakeka ko hari bagenzi babo baba baragiye muri Illuminati bashaka ubukire.
Yabwiye Daily Monitor ati ” Abana benshi ntibakijya ku ishuri kuko iyo bagezeyo bahita baba abanyarugomo, abagahita birukanwa.”
Umuturage Okoth Osinde avuga ko ubu abagabo bahunze abagore kuko babibasiraga kubera iyo myuka mibi. Ati ” Ubu dusigaye tuba twenyine dutinya ko abagore bacu batwica.”
Mu masengesho yo kubasabira, abagore bavuze ko hari igihe bakoreshwa n’iyo myuka mibi. Iki kibazo cyari giherutse mu gace ka Fungwe, Magola muri Budama. Ubuyobozi buvuga ko abakekwaho koherereza bagenzi babo imyuka mibi bazakurikiranwa byemewe n’amategeko.