Bamwe mu byamamare nyarwanda bakomeje gusubiza umusubirizo umuhanzikazi Clarisse Karasira nyuma yo kubwira abamukurikira ko atigeze yiyandarika ikaba impamvu ituma ageze kure mu buzima.
Abari ku isonga mu kumusubiza kuri aya magambo ni umwe mu banyamiderikazi bakomeye hano mu Rwanda uzwi kandi no ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen ndetse n’umuhanzikazi Alyn Sano.
Umuhanzikazi Alyn Sano yasubije Umuhanzikazi Clarisse Karasira amwibutsa ko kurongorwa ukava muri Afurika ukerekeza Iburayi atari inzozi za buri mukobwa w’umuny’Afurika. Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi aherutse kwandika kuri Twitter ko yirinze kwiyandarika mu bukumi bwe impamvu ituma ageze kure mu buzima.
Aya magambo yafashwe na benshi nko kwishongora ndetse akomeza guteza impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga.
Alyn Sano abinyujije kuri Twitter ati:“Kurongorwa ukava muri Afurika ukerekeza muri Amerika cyangwa Iburayi ntabwo ari inzozi za buri mukobwa w’umuny’Afurika. Cisha make “
Yolo The Queen nawe uzwi ku mbuga nkoranyambaga yibasiye Umuhanzikazi Clarisse Karasira amubwira ko adashashagirana ariyo mpamvu ibishashagirana bitamugezeho.
Ni nyuma yuko uyu muhanzikazi aherutse kwandika kuri Twitter ko yirinze kwiyandarika mu bukumi bwe impamvu ituma ageze kure mu buzima. Aya magambo yafashwe na benshi nko kwishongora ndetse akomeza guteza impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga.
Yolo The Queen abinyujije kuri Instagram Story ati: ”Nonese ibishashagirana mwari guhurira he , ko ibishashagirana bikurikira abashashagirana”.