Umusaza w’imyaka 101 wo mu karere ka Gisagara akurikiranweho icyaha cy’ingebitekerezo ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 akaba yaragikoze mu mwaka wa 2019.
Iki cyaha uyu musaza akurikiranweho yagikoze tariki 03 z’ukwa Gatandatu 2019 kikaba cyarakorewe mu Mudugusu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save akarere ka Gisagara, aho ngo uyu musaza yanyuze ku bantu bari bari gushaka imibiri y’abishwe muri Jenoside akababaza niba bari gushakamo zahabu.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko kuri iriya tariki uriya musaza yasanze abantu aho bariho bashaka imibiri ubundi agaterura akabaza ati “ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu ?”
Uyu musaza wagombaga gutangira kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2021 mu rukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu rugendo i Save mu Karere ka Gisagara ntiyabashije kuburana kubera imbogamizi zo kuba adafite umunyamategeko umwuganira.
Ubushinjacyaha ubwabwo ni bwo bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo uregwa abanze ashakirwe umunyamategeko kuko kubera intege nke ze akaba atabasha no kuvuga no kumva, adashobora kwiburanira.
Urukiko rukaba rwimuriye uru urubanza tariki 15 Ukuboza 2021.
Uyu musaza w’imyaka 101 aramutse ahamwe na kiriya cyaha, yahanishwa igifungo kigera ku myaka irindwi (7) n’ihazabu ya miliyoni 5 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 6 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.