Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bweyeye mu karere ka Rusizi hafungiye umusore w’imyaka 27,witwa Mugwaneza Claude, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 16, wiga mu wa mbere w’ayisumbuye muri G.S Bweyeye, amusanze mu nzu nijoro agombye guca idirishya ryo ku cyumba uyu mwana araramo.
Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyabo byabereyemo, Ndayisenga Jonathan, ngo ubusanzwe uyu mwana ubana na nyina na bene nyina mu mudugudu wa Rutobo muri aka kagari, ubwo yari aryamye mu ma saa tanu n’iminota 15 z’ijoro ku wa 9 Nyakanga, mu gice kimwe cy’inzu yabo kuko ngo igabyemo ibice bibiri, icy’abana gifite umuryango wacyo usohoka hanze n’ikindi gifite uwacyo nyina araramo, ngo ntiyamenye igihe uyu musore yaciriye idirishya akamwinjirana, ngo yagiye kumva yumva amuri hejuru ari kumusambanya, yamupfutse umunwa, amubwira ngo nasakuza aramwica.
Uyu musore ngo usanzwe ari umukanishi muri sosiyete y’abashinwa ikora umuhanda wa kaburimbo Pindura-Bweyeye, ucumbitse mu mudugudu wa Runege, ngo iwabo ni mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo,mu karere ka Nyamasheke, akaba yarazanywe muri uyu murenge n’akazi.
Uyu muyobozi avuga ko muri iryo joro, uyu musore byabonekaga ko yanyoye ibiyobyabwenge, mu igundagurana n’uwo mwana w’umukobwa amubuza kuvuga, amukangisha kumwica, umwana ngo yaje gutaka cyane nyina arumva, aratabaza, abaturanyi barahurura, undi anyura muri rya dirishya yaciye yinjira, arasohoka.
Gitifu Ndayisenga ati: “Ubwo induru zavugaga,Chairman wa FPR Inkotanyi muri uwo mudugudu, unaturanye yu muryango, yahise atabara, anahura n’uyu musore yihuta, baranasuhuzanya ariko atazi ko ari we usize akoze ishyano muri urwo rugo, abona yinjiye mu nzu zibamo bagenzi be bakorana mu bashinwa.
Ageze muri urwo rugo, umwana amuhaye ibimenyetso by’uwari ubateye akanamufata ku ngufu yumva ni uwo musore bahuye, “natwe tuba turahageze, bamwe bihutira kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Bweyeye,abandi tujya gushakisha uwo mugizi wa nabi, tumusanga muri imwe muri izo nzu. Twamugezeho saa saba z’ijoro, tumujyana ku murenge ari bwo yahitaga ashyikirizwa Sitasiyo ya polisi ya Bweyeye.’’
Bamwe u baturanyi b’uyu muryango baganiriye na Bwiza dukesha iyi nkuru, iby’uyu musore barabikeka mu buryo 2, bamwe bakavuga ko yari aje nk’umujura uje kwiba,yaca idirishya yabura icyo afata agahitamo gusiga yangije uwo mwana yasanze aryamyemo, abandi bakavuga ko yaba yari aje kureba mukuru w’uyu mwana ngo usigaye warihaye ingeso y’uburaya n’uburara, yaca iryo dirishya agira ngo ni we urimo agahumira kuri uwo mwana, kuko uyu mukuru we ngo yaje guhura n’abanyerondo n’abandi bayobozi mu ma saa munani z’ijoro ari bwo atashye, atazi n’ibyabaye iwabo.
Kuva ikorwa ry’uyu muhanda Pindura–Bweyeye ryatangira, bamwe mu babyeyi bavuga ko bamwe mu basore bawukoramo bararuye abana babo kubera amafaranga bawukuramo babashukisha, bikanavugwa ko muri iki gihe muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye ingeso y’uburaya yazamuye igipimo cyane.
Bavuga ko ubwo byatangiye kuzamo n’aho abasore baca amadirishya bagasanga n’abana b’abakobwa bakiri bato mu nzu bakabangiza, bafite impungenge z’abana babo bagiye kuza mu biruhuko,bagasaba ubuyobozi kuzabafasha mu mirerere yabo muri icyo gihe , kuko ngo ibishuko byo bitazabura, cyane cyane ko aba basore baba bagaragaza amafaranga n’utundi dushuko, kandi abenshi muri aba bangavu, baturuka mu miryango ikennye cyane.
Kuri iki uyu muyobozi yavuze ko impungenge z’aba babyeyi zifite ishingiro n’ubuyobozi bukurikije uko bubona imyitwarire y’urubyiruko isigaye igaragara cyane cyane muri iriya santere y’ubucuruzi, bakaba ngo bagiye kubiganiraho n’abandi bayobozi ngo barebe ingamba bafata, agasaba ababyeyi kuzarushaho gushyira ijisho ku bana babo cyane cyane aba bangavu, no gutangira amakuru ku gihe igihe babona igishobora kubangiriza abana, kuko n’uyu musore ngo iyo amakuru adatangirwa igihe yashoboraga kubacika.
Ngo byabaye umwana atararangiza ibizamini anahita abihagarika.
Naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018, igira iti: “Umuntu wese ukorera umwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gkorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.