Mbabaze mwese basore nubwo mwese atari ko mumeze
Ariko se koko basore, umukobwa ukunda byimazeyo, kandi na we akaba agukunda by’ukuri ndetse unabibona, umusabye ko mukorana imibonano mpuzabitsina mutararushinga akakwangira, mu by’ukuri koko byaba intandaro yo kumwanga?
Ese umukobwa umwangiye ko yanze ko mukorana imibonano, buriya koko waba wamukundaga nyabyo? None se umukobwa ukwemereye akakwiha, kuki kandi harimo abatabiha agaciro bagahita bamusezerera?
Nkibaza, ni gute uba warigeze kubonana n’umukobwa, ntumusabe kurushinga, hanyuma ugategereza ko wowe uzabana n’utarabikoze ahandi? Uwo mwaryamanye ukamutera akadobo se we uba wumva azasaza adashatse?
None se kuki wumva ibyo ushaka mu wo uzashaka, abandi bo batabibona, dore ko abo bazashaka uba warabanyuzemo?
Kuki ubangiriza? Harya uko ni ko kwimenya? Harya ngo iyo ataguhaye yarahaye abandi na bwo biba ari ikibazo?
None se aramutse akugezeho atakiri uwo yari we, ibyo yarabyihannye, kuki iyo myitwarire myiza yagerageje gufata na yo uyimuziza?
Mukobwa,
Inama nakugira ni uko udaha umusore ngo atakwanga, cyangwa ngo umwime kugira ngo akubone nk’umukobwa w’umutima bityo azagusabe ko murushinga.
N’ubwo koko hari umusore ukwanga kuko wamwimye kandi yari kuzagusaba no kurushinga, ni ko hari n’undi uha akakwanga kandi yari kuzagusaba kurushinga.
Rero, wowe itekerezeho, umenye icyo ushaka gukora, we kugira icyo ukoreshwa no kugira ngo utababaza umusore mukundana cyangwa ngo kugira ngo atakwanga. Nibura nakwanga, uzatahira ku kuba warakoze ikinyuze umutima wawe.
Icyo wakora cyose, nta kiri cyo cyatuma atakwanga gihari. Iyo byashyitse birashyika, gusa zirikana ko akatari amagara bajya ku isoko