Umwe mu banyamakuru bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda Ndahiro Valens Papy ukorera BTN TV yateranye amagambo bikomeye n’abashinzwe umutekano ubwo yabafotoraga bari kuriza abazunguzayi mu modoka y’umutekano.
Ubwo yari ari umu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ari mu kazi ke gasanzwe k’itangazamakuru arimo gukora inkuru y’abazunguzayi bafatwaga n’abashinzwe umutekano barimo DASSO ndetse n’irondo, nibwo bamubonye maze bakaza kumusaba ko yareka gufata ayo mashusho.
Iki gihe ubwo bamugeragaho bigaragara ko batishimiye kubona amashusho y’ibyo bari gukora arimo gufatwa, kuko ni umugore wari uri gucuruza bafashe bakamwandagaza bamugaragura, bamusabye ko asiba amashusho ariko aranga ababera ibamba, bakomeza kumuhatira ababwira ko atabikora kandi nta burenganzira bafite bwo kumusaba gusiba ayo mashusho, abashinzwe umutekano nabo bamubwira ko bari mu kazi kabo, nawe abasubiza ko ari mu kazi ke.
Akimara kubasubiza gutyo bahise bamusaba kujya kwinjira muri pandagari ariko abahakanira atsimbarara avuga ko atakwinjiramo, kugeza ubwo yabananiye bakava ku izima, agakomeza kuganira n’abaturage.
Bamwe muri abo baturage yaganiriye nabo bamubwiye ko bahora bafite akarengane cyane, kubera ko ngo no muri iyo modoka y’isuku n’umutekano bari gushyiramo abantu, nta muzunguzayi numwe wari urimo kuko ahubwo bifatira abafite amaseta yo gucururizaho gusa.
Abaturage cyane cyane abagore bacuruza aho bakomeje kuvuga ko bakorerwa akarengane ku buryo bigera no ku rwego rwo gukubitwa, kandi nta kintu bafite cyo kubikoraho, gusa ubwo yahamagaraga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yabwiye Papy ko nta muzunguzayi ujya ufatwa atabishaka, cyangwa se nanone n’uwo bafashe akenshi usanga ashaka kurwanya inzego z’umutekano, ariko byose bikorwa baba bagira ngo bace akajagari k’ubucuruzi bwo ku muhanda.