Nyuma y’amezi 8 benshi bibaza aho yarengeye, umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Gisupusupu yagarukanye imbaraga mu muziki aho yasohoye indirimbo yise ‘Turi mu Munyenga’.
Ni indirimbo yumvikana aririmba amagambo ajyanye no kwishima ariko na none ibyo byishimo ntibitume bata umurongo.
Iyi ndirimbo bigaragara ko yakorewe mu kabari cyangwa se mu kabyiniro, Gisupusupu yemeza ko yagarutse ndetse yagarukanye imbaraga, hari aho aririmba ati “hejuru cyane Gisupusupu naje ngo tuhatwike kugeza hakongotse.”
Uyu mugabo wigeze gufungwaho akekwaho gufata umwana ku ngufu utaruzuza imyaka y’ubukure, muri iyi ndirimbo yabikomojeho aho yavuzemo ko abonye umwana atamucika ariko na none utunyogwe atarebaho kuko we na RIB batajya imbizi.
Ni mu gitero cya mbere aho agira ati “njye nkanda amazi ntabwo niyoberanya, umwana iyo mubonye ndaprofita (ndafatirana), ariko utunyogwe two kirazira kuko nzi ko RIB tutakiranuka, tujye turya akagabuye tutishinga ubushyuhe.”
Ni indirimbo yasohoye abifashijwemo na Alain Muku usanzwe urereberera inyungu ze. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Shimwa Mana’ mu mezi 8 ashize, ni bwo yari agifungurwa.