Denis yari umuntu ufite inzozi nini, ariko inzozi ze ziraguruka, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ubukungu, umusore wo muri Kenya yabaye umucuruzi w’amagi nyuma yo gusaba akazi inshuro ibihumbi bitanu atakabona.
Nyuma yo kurangiza icyiciro cye cya mbere mu mwaka wa 2013, Dennis yabonye akazi, ariko yiyemeza gukomeza amasomo ye kugira ngo abone impamyabumenyi y’ikirenga. Mu mwaka wa 2018, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga.
Yabonye impamyabumenyi ye ya kabiri gusa, uyu musore w’imyaka 39 y’amavuko ntabwo yabashije kubona akazi nkuko yari abyiteze.
Dennis avuga amateka ye muri videwo ikora ku mutima yasangijwe kuri YouTube na Afrimax ishami ry’icyongereza, Dennis yavuze ko yasabye akazi inshuro 5.000 ariko ntiyabona na kamwe.
Kugira ngo abeho, Dennis wize ibijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, agurisha amagi mu mihanda ya Nairobi.