Mu gihe benshi bajya mu kiliziya gusenga ariko bakaba batazi uko alitari isa ariko siko byagenze ku musore n’inkumi bakoreye imibonano mpuzabitsina imbere kuri alitari ya kiliziya ya Saint Michel nkuko amashusho yabo yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye yabigaragaje.
Ni kiliziya iherereye mu gihugu cy’ububiligi aho aya mahano yabereye. Urubuga 7 sur 7 rwagaragaje ayo mashusho yerekana aba bombi bahimbawe muri iyo Kiliziya imaze imyaka idasomerwamo misa kubera ibikorwa byo kuyubaka.
Ernest Essers ukuriye Sosiyete irimo kuyubaka, yabwiye The Standard ko bamaze gutanga ikirego cyabo kuri polisi, iperereza rikaba ryatangiye. Yagize ati “Birenze indangagaciro zikwiye kuranga abantu, kwiyubaha no gushyira mu gaciro.”
Amakuru avuga ko iyo Kiliziya yashyizwemo camera zicunga umutekano ku buryo bizorohera polisi kumenya abo bantu baje kuyikoreramo ishimishamubiri.