Si ubwa mbere wumva inkuru ko mu karere ka Rubavu harasiwe abantu bambukaga bajya cyangwa bava mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya kongo baciye mu nzira zitemewe.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 4 Ugushyingo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe abagabo babiri bivugwa ko bari bavuye mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo.
Nyuma yaho amakuru avuga ko ngo habaye nk’igisa n’imyigaragambyo ku baturage bo muri uyu murenge basab imirambo yabo barashwe nkuko UMUSEKE dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abarashwe ari HAKIZIMANA Jackson w’imyaka 33, BYIRINGIRO TWIZERIMANA w’imyaka 23, bahise bapfa uwafashwe ni MANISHIMWE Ibrahim, Aba bose ngo ni abo mu Mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari, mu Murenge wa Cyanzarwe ubuyobozi buvuga ko bari bafite magendu y’imyenda, inkweto n’isukari yo mu mandazi.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita ubuyobozi buvuye kuganira n’abaturage, Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, Nibiyibizi Ntabyera Hubert, yasobanuye ibyo kuraswa kwa bariya baturage.
Umuyobozi yavuze ko barashwe ahagana saa kumi za mugitondo zirengaho (04h00 a.m), aho babiri barashwe undi umwe arafatwa.
Ati “Ni abaturage bari bambutse umupaka mu buryo butemewe, ahatemewe, hanyuma abasirikare babahagaritse abaturage ntibabyemera bashaka kubarwanya, nk’abashinzwe umutekano n’ubusugire bw’igihugu nta kindi bari gukora. Birwanyeho barasa abaturage babiri ku bw’amahirwe make barapfa undi umwe arafatwa, akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano.”
Uyu muyobozi abajijwe niba nta bundi buryo butari ukurasa umuturage bwari gukoreshwa, yavuze ko igihe abaturage batari bemeye guhagarara, byari bigoye kubatandukanya n’ “Interahamwe”.
Yahakanye iby’imyigaragambyo, avuga ko ari agahinda abaturage bagaragaje nk’ababuze abantu babo.
Abaturage bavuga ko igihe imipaka ihuza u Rwanda na RD.Congo idafunguwe n’ubundi bazakomeza kuraswa kuko ngo ubuzima bwabo babukesha hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.