Hashize igihe humvikana isezera ridasanzwe kuri bamwe mu bari abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA benshi bakibaza impamvu basezera bakajya mu yindi mirimo bikabayobera dore ko kuri ubu uwitwa Athan Tashobya na we yasezeye.
Athan Tashobya wakoreraga RBA mu makuru y’icyongereza yasezeye kuri iki cyumweru mu ibaruwa ndende yanditse ashimira bagenzi be bakoranye ndetse n’ubuyobozi bwa RBA nyuma y’imyaka ine akorera iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.
Uyu munyamakuru kandi asezeye nyuam ya Patrick Habarugira wakoraga mu mikino akaza gusezera yerekeza muri leta z’unze ubumwe za Amerika gukomeza amashuri mu gihe Tidjara Kabendera, Fiona Mbabazi na Bienvenu Redemptus na bo basezeye RBA.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu aba banyamakuru bakomeje gusezera gusa benshi bagahuriza ku mpamvu yuko baba bamaze kuyagwiza bagahitamo kwigira mu zindi gahunda zabo bikorera dore ko mu nyubako ya RBA havugwamo akazi kenshi kadahwanye n’amafaranga bahembwa.