Abantu bakomeje gutangazwa n’umugore wibarutse umwana w’umuhungu ariko akaba yatangaje ko atigeze abonana n’umugabo ngo baryamane vuba dore ko ngo yari aheruka kuryamana n’umugabo nyuma y’imyaka ine.
Byatangiye abyita ibindi ubwo yaribwaga mu nda bya hato na hato ariko akabyita ibiraho akajya anywa utunini tumuvura kuribwa mu nda, ibintu byaje gukomera ubwo yabonaga noneho inda ye itangiye kubyimba maze atangira gukusanya amafaranga azatanga kwa muganga dore ko yakekaga ko ari nk’ikibyimba arwaye mu nda.
Yaje kujya kwa muganga dore ko uyu mubyeyi witwa Aba asanzwe akora mu buvuzi maze atungurwa no kubwirwa ko atwite inda y’amezi ane ko agomba gukora ibintu byose bisabwa umugore utwite kugira ngo azabyare umwana ufite ubuzimaa bwiza.
Uyu mugore ngo yaratunguwe yibaza impamvu yaba atwite kandi aherukana n’umugabo mu myaka ine ishize ariko biramuyobera.
Bimwe mu bishobora gutuma umugore atwita kandi atarabonanye n’umugabo ni nko gukoresha igikoresho cyo kwihanaguza ku myanya myibarukiro umugabo yabanje kugikoresha ndetse yanagisohoreyeho, Ikindi kandi kwambara umwenda w’imbere wambawe n’umugabo yanawusohoreyemo na byo bishobora gutuma umugore atwita nta mibonano yabaye.
Muri make igitsina cy’umugore gishobora kugira aho gihurira n’intanga ngabo kandi hatabaye kubonana bigatuma habaho gusama gusa ntibikunze kubaho.
Inkuru y’umugore wasamye kandi atabonanye n’umugabo izwi muri Bibiliya aho Mariya nyina wa Yezu yasamye inda ye atabonanye n’Umugabo.