Umwicanyi warashe Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani ku wa Gatanu, yatangaje ko yabikoze kuko yumvaga ko uyu mugabo wahoze ari umuyobozi ukomeye mu gihugu, hari umuryango ukora ibibi abarizwamo.
Polisi yatangaje ko uwo mugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami yabivuze mu ibazwa yakorewe akimara gutabwa muri yombi. Yavuze ko impamvu yo kwica Abe zidashingiye kuri Politiki.
Abe yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gace kitwa Nara. Nyuma y’umwanya muto byahise bitangazwa ko yapfuye kuko amasasu abiri yarashwe, yari yangije ibihaha.
Yamagami yemereye Polisi ko yarashe Abe, avuga ko yatekerezaga ko hari umuryango ukora ibikorwa bibi abarizwamo. Polisi ntabwo yigeze itangaza izina ry’uwo muryango cyangwa se ngo isobanure ibikorwa byawo, gusa yavuze ko bitazwi neza niba uwo muryango koko ubaho.
Uyu mwicanyi bivugwa ko impamvu zamuteye gukora icyo gikorwa, nta sano zifitanye na politiki. Yamagami ngo yari atuje ubwo yasubizaga ibibazo by’abagenzacyaha aho ubu hakomeje kurebwa niba yarakoze kiriya gikorwa ari wenyine cyangwa se niba hari abo bafatanyije.