Umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel yatawe muri yombi ubwo yari agiye gusezerana mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana n’umugore we bari bamaranye imyaka itanu witwa Mukashyaka nyuma yo gusanga hari undi mukobwa yateye inda.
Ni mu karere ka Gatsibo umurenge wa Muhura akagari ka Yaba mu mudugudu wa Rusasa aho uyu mugabo atuye, hari tariki 04 Nyakanga 2022 ubwo inshuti n’abavandimwe b’imiryango ibiri ya Mukashyaka na Karahanyuze bari biteguye gusezerana imbere y’imana ndetse n’amategeko.
Ubwo bari bageze imbere y’amateeko bagiye gusezerana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhura yasabye uwaba afite ikibazo cyatuma Karahanyuze na Mukashya badasezerana kuza imbere akakivuga maze benshi batungurwa no kubona hahagurutse umugore ufite umwana uri mu kigero cy’amezi 6 maze avuga ko yabyaranye na Karahanyuze wari witeguye gusezerana.
Ubwo barebaga imyirondoror y’uwo mugore uvuga ko yabyaranye na Karahanyuze wari ugiye gusezerana basanze uwo mugore yarahohotewe atari yageza ku myaka y’ubukure 18 dore ko basanze uyu mugore yaravutse tariki ya 01 Mutarama 2004 ubu akaba yujuje imyaka 18 nyamara umwana afite yaravutse tariki 28 Ukuboza 2021, bikaba bivuze ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze ataruzuza imyaka 18 y’ubukure.
Ibyo bikimara kuba nta kindi cyakurikiyeho n’uko Karahanyuze yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka 18 hakorwa iperereza.