Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko intambara yeruye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ishoboka cyane mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wakomeza gututumba.
Mu kiganiro yagiranye na Financial Times cyabereye ku biro bye i Kinshasa, Tshisekedi yagize ati: “Uku gushoboka [kw’intambara yeruye] ntikugomba kwirengagizwa. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo duceceke.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yongereyeho ati: “Ntabwo turi abanyantege nke” mu kwerekana ko igisirikare cya RDC, FARDC, gifite ubushobozi bwo guhangana n’icy’u Rwanda, RDF.
Leta ya RDC ishinja ingabo z’u Rwanda kurwanira na FARDC ku butaka bwabo mu isura y’umutwe witwaje intwaro wa M23 no kuwufasha, ariko zo zibihakanye zinabyamagana kenshi.
Tshisekedi ashimangira ko zifasha M23. Ati: “Nta gushidikanya, u Rwanda ruri gufasha umutwe wa M23. Turashaka amahoro, ariko niduhatirizwa…tuzagire icyo dukora.”
Yongeye ahamya ko uretse gufasha M23, ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo. Ati: “U Rwanda ruri kurwanira muri RDC mu isura ya M23 yatsinzwe mu 2013. Kubura umutwe kwayo kwa vuba kwatewe n’ingabo z’u Rwanda ziyihishe inyuma.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yongereyeho ko uretse no gufasha M23, u Rwanda rwifuza ko RDC itatekana kugira ngo rubone uko rucukurayo amabuye y’agaciro. Ati: “U Rwanda rufite inyungu zitemewe z’ubukungu muri RDC.”
Tshisekedi ashinje u Rwanda ibi byose nyuma y’aho mu kwezi gushize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibirego bya Leta ya RDC ari ibinyoma, yemeza ko uyu Mukuru w’Igihugu mugenzi we yihungije inshingano, ashaka kwegeka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda.
Ni mu nama ya Qatar Economic Forum yabaye tariki ya 19 Kamena 2022. Perezida Kagame wabajijwe n’umunyamakuru Zain Verjee ku birego bya Tshisekedi, yagize ati: “Guhimba ibyo birego mu buryo bworoshye ni ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu.”
Hakomeje ibiganiro byo guhuza ibi bihugu byombi birimo ibibera muri Kenya, ndetse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, Perezida Kagame arahurira na Tshisekedi muri Angola, baganire. Uyu Mukuru wa RDC, yifuza ko u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasobanura impamvu, ngo nibitaba ibyo hari icyo ruraba ruhisha.
Yagize ati: “U Rwanda nirwemera ko rufasha M23 n’impamvu rufasha uriya mutwe, hazaba harimo ukuri. Ubwo twaganira, byose tukabishyira ku meza. [Nirutabyemera] bizaba bisobanuye ko hari igihishwe.”