Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yaraye i Luanda muri Angola, aho ahurira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biganiro bigamije guhuza ibihugu byabo byombi kuri ubu birebana ay’ingwe.
Mu ma saa yine y’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022 ni bwo ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko Félix Tshisekedi yageze i Luanda.
Biti“Umukuru w’Igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yageze i Luanda, aho yagiye kwitabira inama y’inyabutatu yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga hamwe na Perezida João Lourenço, Angola, na Perezida Kagame, Rwanda.”
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Tshisekedi yerekeje ku biro by’Umukuru wa Angola, yakirwa na Lourenço. Tshisekedi muri uru rugendo yaherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula hamwe n’intumwa ye yihariye, Serge Tshibangu.
Aba bakuru b’ibihugu bagiye kuganira ku buryo bacoca amakimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda, aho buri gihugu kimaze iminsi gishinja ikindi guhungabanya umutekano wacyo.