Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022 mu mujyi wa Kigali haturikijwe ibishashi by’urumuri mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Guturitsa ibi bishashi, byabanjirijwe n’igitaramo cyo kwibohora cyarimo abahanzi bakomeye barimo Platini, Mico the Best, Senderi international hit, Bwiza abaturage batangira kwishimira uyu munsi wo kwibohora karahava.
Nyuma yo kwidagadura bikomeye kw’abatuye umujyi wa Kigali, haturikijwe n’ibishashi by’urumuri mu ijoro noneho Kigali yose yuzura ibishashi by’urumuri.
Ibi bishashi byaturikirijwe mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo kuri Mont Kigali kuri sitade ya Kigali, i Remera kuri sitade Amahoro.
Mu masaha y’amanywa kuri uyu wa 4 Nyakanga hirya no hino mu gihugu hatashywe ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe hagamijwe gufasha abaturage kwihuta mu iterambere. Ibyo birimo imihanda, amavuriro, imidugudu y’icyitegererezo n’ibindi.
Perezida Kagame mu kigniro yagiranye na RBA, yavuze ko nyuma y’imyaka 28 u Rwanda rwibohoye rugenda rugera ku iterambere mu nzego zitandukanye zirimo n’izirebana n’imibereho y’abaturage, yemeza ko ababinenga cyangwa abavuga ko ntacyo rugeraho ari abadashaka kubona ibyiza.