Kuri uyu wa mbere tariki 04 Nyakanga 2022, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA aho yavuze kuri byinshi cyane cyane ibivugwa n’ubuyobozi bwa DRC ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.
Ni kenshi abayobozi bo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bashinja igihugu cy’u Rwanda ko cyihishe inyuma y’ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo bikozwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 gusa ni kenshi Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ko ntaho ihuriye n’uyu mutwe.
Muri iki kiganiro umukuru w’igihugu yagiranye na RBA, Yagize ati “Twerekanye ibintu bikwiriye kwitabwaho ariko ntabwo byakemuwe uko bikwiriye ariyo mpamvu iki kibazo gihora kigaruka. Abo bitwa M23,hari ikibazo cyabaye muri 2012 ngirango, cyageze mu bice byose by’igihugu no mu miryango mpuzamahanga nka UN, ibihugu bikomeye, imbaraga nyinshi ariko hakozwe ikosa rikomeye ko icyo kibazo kitakemurwa n’imbaraga za gisirikare. Ntabwo hari hakwiriye gukoreshwa imbaraga za gisirikare. Hari hakenewe imbaraga nyinshi za Politiki. Banze inama zose twabahaye, barwanya uwo mutwe wa M23 batitaye ku kuntu wavutse barawutsinda bamwe bahungira mu bihugu 2 birimo u Rwanda na Uganda.”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo Félix Antoine Tshisekedi yatorwaga, iki kibazo cya M23 bagiye bakiganiraho cyane ku buryo hari n’intumwa ze zagiye ziza mu Rwanda kureba abarwanyi b’uyu mutwe bari barahahungiye bakizezwa ko bagiye gukemura ikibazo cyabo.
Ati “Twababwiye ko hari ibisubizo bya politiki bikwiriye gukoreshwa ariko ntabyo bakoze kuko nubwo bawutsinze mu gisirikare ariko bagombaga gukomeza gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa politiki.
Ibyo birimo icy’abanyecongo bavuga ikinyarwanda. Icyo kibazo ntiwagishinja RDC cyangwa u Rwanda kuko nta n’umwe wabigizemo uruhare [ko abo baturage bavuga Ikinyarwanda]….icyabaye nuko hafashwe umwanzuro ko abo baturage atari abanyecongo.
Icyabaye nuko abo baturage bashatse kwirwanaho,birwanyeho bashaka kugira aho babarizwa.Kuvuga ko ari Abanyarwanda ni ikosa rikomeye cyane. Babaye muri Kongo imyaka yose kandi babona kongo nk’igihugu cyabo.”
Perezida Kagame yavuze ko ubwo M23 yajyaga kubura imirwano, u Rwanda rwari rwaraburiye Congo rushingiye ku makuru rwari rufite mu bijyanye n’ubutasi. Perezida Kagame yavuze ko kuba RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ari ukwibeshya ahubwo abanyekongo bameze nk’abana bato bitera ibibazo bakabishinja abandi.
Yagize ati:”Kuva kera RDC yagiye idushyira mu bibazo byayo. Kuva kera kugeza ubu, Abanyekongo bameze nk’abana batese batera ibibazo hanyuma bagatangira bakarira basakuza ko hari abandi babibateje.
Ikibabaje nuko hari igice kimwe cy’isi kijya inyuma ya RDC n’igihe iri mu makosa,icyo cyari ikibazo gikomeye mu minsi ishize…..Bakoze ikosa rikomeye buri wese ashobora kubona ryo guteza intambaramu kibuga kibi.Ikibazo cya kongo kimaze igihe ariko bashaka kugisobanura berekeza ku bandi.