Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane baherutse gusangwa mu buvumo barapfuye nyuma y’imyaka itatu bashakishwa.
Ni mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu aho abana bane baburiwe irengero mu mwaka wa 2018 ubu bakaba barabonetse kuwa 31 ukwakira 2021 mu buvumo buherereye muri uyu murenge babonwe n’igisambo cyari cyibye inkoko kigahungiramo maze kigasanga imibiri yabo bana bose uko ari bane yemwe n’ababyeyi babo bakaza kwemeza ko ari ababo koko.
Ku ikubitiro, Kavaruganda Francois na Nzabanita Jonas nibo bahise batabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB dore ko ari nabo bari baratawe muri yombi abo bana bakiburirwa irengero ariko nyuma y’amezi arindwi bakaza kurekurwa bitewe no kubura ibimenyetso bibashinja, icyo gihe bashibjwaga icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Murangira B. Thierry aho yagize ati: “Tariki ya 2 Ugushyingo 2021, RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho kuba aribo bishe abo bana bane, bikekwako abo bana bishwe n’aba bagabo tariki ya 15 Nzeri 2018 kuko aribwo baburiwe irengero. Icyo gihe abaturage bashinjije aba bagabo ko aribo babonye bwa nyumabari kumwe n’aba bana.”
Ubwo iyi mibiri y’aba bana yabonwaga hahise hafatwa ibimenyetso ku mibiri yabo maze bijyanwa muri laboratwari y’ibimenyeto bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo harebwe niba koko imibiri yabo ihuje n’abavuga ko ari ababyeyi babo koko.