Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaganye raporo ivuga ko umusirikare w’u Rwanda ndetse wanigeze kuba Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, General James Kabarebe, yabaye Minisitiri wacyo.
Raporo yasohowe ku muyoboro wa YouTube wa Zehabesha Original tariki ya 4 Gicurasi 2022, ishinja igisirikare cya Uganda gutoreza muri Uganda na Sudani y’Epfo umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia.
Muri ubu bufasha iregwa, UPDF irashinjwa gufatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ngo yahaye TPLF ubufasha bwa miliyoni 200 z’amadolari ibucishije kuri Perezida Museveni hamwe na Misiri ngo yatanze miliyoni 28 z’amadolari.
Iyi raporo umunyamakuru wo muri New Zealand witwa Alastair Thompson yateruye akayishyira ku rubuga rwa Scoop NZ, igaragaza urutonde rw’abasirikare bakuru ‘ba Uganda’ 20 bashinjwa gufasha TPLF. Muri aba basirikare harimo umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba. Ngo ni we uyoboye ibikorwa byo gufasha TPLF.
Kuri Gen. Kabarebe uru ku mwanya wa 17 w’uru rutonde, uyu mwanditsi ashingiye kuri iyi raporo yagize ati: “Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, ubu akaba ari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, ashinzwe imyitozo n’ibikorwa bihuriweho.”
Yakomeje avuga ko Kabarebe “Yigeze gushingwa ibikorwa bihuriweho by’ingabo zoherejwe muri DRC Congo kugira zihungabanye DRC. Ni komanda ushinzwe imyitozo muri Moroto.”
UPDF yayamaganye
Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yanyomoje iyi raporo, asobanura ko irimo ibinyoma byoroshye gutahura.
Gen. Kulayigye yagize ati: “Iyi ngirwa raporo ku kirego kivugwa cyo kugerageza guhungabanya Ethiopia ni impimbano yuzuye igaragaza ubuswa bw’abanditsi ku bimenyesto byoroshye kandi by’ibanze.”
Uyu musirikare yagaragaje ibimenyetso bigaragaza ko iyi raporo ari impimbano birimo kuba ivuga ko Kabarebe yabaye Minisitiri w’ingabo za Uganda.
Ati: “Mbere ya byose, Uganda ntabwo ihana imbibi na Ethiopia nk’uko abanditsi babivuga. 2. James Kabarebe ntabwo yigeze aba Minisitiri w’ingabo muri Uganda.”
Akomeza ati: “ Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo ntiyigeze ahura n’uwo Gen. Akol Koor. Bombi ntibigeze bahura kandi ntibanaziranye.”
Gen. Kabarebe yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2002 kugeza mu 2010. Icyo gihe na we yagizwe Minisitiri w’ingabo, asimbura Gen. Marcel Gatsinzi.
Guhera mu 2018, Gen. Kabarebe ni umujyanama wihariye wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu by’umutekano, bitandukanye n’ibikubiye muri iyi raporo.