Umukinnyi w’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’ubwongereza Christiano Ronaldo yamaze kumenyesha iyi kipe ye ko ashaka gutandukana na yo igihe yaba abonye indi kipe ifite gahunda yo kumutangaho amafaranga ahagije.
Ni nyuma y’umwaka umwe wonyine ayigarutsemo, dore ko yayigezemo mu mpeshyi ya 2021 avuye muri Juventus yo mu Butaliyani. Mu mwaka umwe yari amaze muri iyi kipe, yashoboye kuyitsindira ibitego 24 mu marushanwa yose; birimo 18 yatsinze muri Premier league.
Amakuru avuga ko icyemezo cyo gutandukana na Manchester United yagitewe no kuba yifuza gukina UEFA Champions league mu mwaka utaha w’imikino kandi iyi kipe ikaba itazagaragara muri iyi mikino.
Ni Cristiano kuva avuye muri Lisporting Lisbon muri 2003 umaze imyaka 19 yikurikiranya akina UEFA Champions league, irushanwa amaze gutsindamo ibitego 140 mu mikino yaryo 183 yakinnye.
Irushanwa rya Europa league Manchester United izakina nta na rimwe ararikina. Cristiano Ronaldo ku bwe ngo asanga agifite indi myaka nk’itatu cyangwa ine yo gukina umupira ku rwego rwo hejuru, bityo akaba yifuza kujya mu kipe izamufasha kongera umubare w’ibikombe yatwaye.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko ashobora kwerekeza muri Bayern Munich yo mu Budage, n’ubwo agifitanye na Manchester United amasezerano azarangira mu mpeshyi itaha.