Umugabo arimo guhigwa bukware nyuma y’aho abakoresha be bibeshye maze bakamuhemba umushahara we wikubye inshuro 330 hanyuma aya mafaranga yagera kuri konti ye akayabikuza ndetse agahita aburirwa irengero.
Uyu mugabo wo muri Chile ni umwe mu bakozi ba sosiyete ya Consorcio Industrial de Alimentos, muri Kamena uyu mugabo akaba yari akwiye guhembwa hafi ama Euro 450 y’ukwezi kwa Kamena ariko kubera kwibeshya birangira bamukubiye inshuro 330 zose y’umushahara w’ukwezi kumwe.
Ngo amaze kubona ayo amafaranga, aho kuyasubiza yarayafashe aburirwa irengero. Kuva icyo gihe ntiyigeze aboneka cyangwa ngo hamenyekane irengero rye.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako gace Diario Financiero kibitangaza ngo mu by’ukuri yamenyesheje umuyobozi we ko yakiriye amafaranga menshi aruta ayumushahara we. Ku ikubitiro, igihe bamubwiraga gusubiza amafaranga, yemeye kubikora.
Yababwiye ko azajya muri banki gutangira kubikuza amafaranga ku munsi ukurikiyeho. Ariko ageze kuri banki, afata amafaranga yose arabura.
Abakoresha be bagerageje kumufata mu minsi itatu yakurikiyeho, ariko icyo babonye ni ubutumwa bwatanzwe n’umunyamategeko utangaza ko yamaze kwegura ku kazi. Ikirego cyashyikirijwe abashinzwe amategeko, kirega uyu mugabo kunyereza amafaranga, ariko nta muntu wigeze atabwa muri yombi kubera ko badashobora kubona uyu mugabo.