Ibintu bikomej gucika nyuma yaho abakristu bo muri paruwasi ya Charles Lwanga babonye ishusho ya Bikiramariya nyina wa Yezu mu kirere bamwe bikabatangaza bagahitamo no kumufotora ngo bazatange n’ubuhamya kuri bagenzi babo batamwemera.
Aya mafoto yashyizwe hanze n’umupadiri ,witwa Fr. Evaristus Bassey wavuze ko yagaragaye mu kirere kuri St. Charles Lwanga muri Calabar, muri leta ya Cross Rivers muri Leta z’unze ubumwe za Amerika akaba yahise amufotora.
Padiri Evaristus yashyize hanze aya mafoto avuga ko n’abatari abagatolika biboneye ibi bintu bidasanzwe byiswe ibitangaza.
Yagize ati:”Ku wa gatatu tariki 22-6-2022 Bikira Mariya yagaragaye muri imwe muri paruwasi yacu i Calabar, Mutagatifu Charles Lwanga. Ni ibintu abantu barenga ijana biboneye, ndetse n’umupasitori w’abaporotesitanti waje gusura mubyara we”.
Yakomeje agira ati:”Yafashe aya mashusho. Imirase imukikije yari yaka cyane ku ishusho isobanutse. Yimukiye mu rusengero rweguriwe Imana hanyuma arajyanwa. Byari bitangaje. Ntacyo yabwiye umuntu. Ariko ntekereza ko yaje kwizeza ko Imana iri kumwe natwe.”
Ntibyari bisanzwe ko umuntu avuga ko yiboneye Bikiramariya n’amaso ye maze akanamufotora, gusa hari ahantu yagiye abonekera bamwe mu bakristu gusa ntihagire gihamya nk’ifoto imugaragaza ariko bikaza kwemezwa nyuma yo gusuzuma byinshi kuri ayo mabonekerwa.
Aho Bikiramariya yigeze kubonekera twavuga nko mu Rwanda mu karere ka Nyaruguru ahazwi nk’i Kibeho.