Mu gihe mu Rwanda twari tumenyereye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, ubu noneho mu Rwanda hagiye kuba irishanwa twagereranya na Miss Rwanda ariryo Mister Rwanda cyangwa se rudasumbwa.
Ni irushanwa abantu benshi batangariye ndetse benshi bategereje kuzihera ijisho uko iri rushanwa rizaba rimeze ndetse no kumenya abahungu bazaryitabira ku ikubitiro aho umusore uzahiga abandi azahembwa ibihembo bidasanzwe birimo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica ndetse n’inzu.
Imanzi ltd iri gutegura iri rushanwa rya ba Rudasumbwa yatangaje ko imyiteguro igeze kure ,ndetse batangaje ko ibihembo bizatangwa birimo imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA CELICA, hakiyongeraho n’inzu yo kubamo, ibi byose bikaba bizatangwa na Kompanyi ya ’Tom Transfers’ nk’umuterankunga mukuru wiri rushanwa rya ba rudasumbwa.
Byiringiro Moses n’itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final, ariko avuga ko mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n’uko ibintu bizakurikirana. Iri rushanwa rizanye udushya n’impinduka ugereranije na Miss Rwanda. Miss Rwanda ubusanzwe ihemba imodoka nshya mu gihe Mr Rwanda izahemba imodoka yongereho no gutanga inzu yo kubamo kuri Mr Rwanda (Rudasumbwa).