Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka Human Rights Watch, Kenneth Roth wakunze kwibasira u Rwanda yakiriwe na Perezida Yoweri Museveni, amushyikiriza raporo ikubiyemo ibirego ashinja Uganda birimo iyicacubozo.
Kenneth Roth uyobora Human Rights Watch yakunze gushinja u Rwanda ibikorwa byo kubangamira no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Uyu mugabo uyobora uyu muryango kuva mu 1993, yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amushyikiriza raporo na yo igaragaza ibyo Human Rights Watch ishinja iki gihugu cya Uganda.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wahuye na Kenneth kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iyi raporo ikubiyemo amakuru y’ibyo bashinja Uganda birimo iyicarubozo.
Museveni wavuze ko yahuriye na Kenneth Roth i Ntungamo, yizeje uyu muryango ko agiye gukurikirana ibi birego ushinja ubutegetsi bwe.
Ati “Ibirego byo gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ntabwo bizihanganirwa. Iyicarubozo ni cyo kintu cya mbere kibi kidakenewe. Tugiye kugenzura ibikubiye muri iyi raporo ubundi tuzagire icyo tubikoraho.”
Museveni yizeje Kenneth Roth ko agiye kugenzura ibyo ashinja igihugu cye cya Uganda. Muri 2017, Human Rights Watch yasohoye raporo yise ‘All Thieves Must Be Killed’ (abajura bose bagomba kwicwa), yavugagamo ko hari abantu 37mu Rwanda bishwe n’abo mu nzego z’umutekano nk’abapolisi, abasirikare, ndetse n’Inkeragutabara na DASSO.
Iyi raporo yavugaga ko abo bantu bishwe mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, yanatumye Inteko Ishinga Amategeko iterana kugira ngo igire icyo ivuga kuri iki cyegeranyo aho abadepite bose bafashe ijambo, bamaganye iyi raporo ndetse bagasaba ko uyu muryango wirukanwa ku butaka bw’u Rwanda.