Umunyamakuru wo muri Uganda, Daniel Lutaaya uherutse gusabwa kuguma i Kigali nyuma yo gusingiza uyu murwa waberagamo inama ya CHOGM 2022, yasezeye kuri televiziyo yakoreraga ya NBS.
Abanyarwanda bamenye Lutaaya cyane tariki ya 22 Kamena 2022 ubwo yatangazaga ko mu minsi ine amaze i Kigali, yahabonye byinshi by’umwihariko, agereranyije n’iwabo.
Lutaaya wari woherejwe na NBS gukurikirana iyi nama yagize ati: “Mu minsi ine, ntabwo nabonye Akaveera (isashe ya ’emballage’). Sinabonye icupa rya pulasitiki mu miyoboro y’amazi. Ubwiherero rusange bwo ku muhanda ntabwo bufungwa hano (ntibunishyurwa). Ntabwo nabonye abasabiriza. Sinigeze numva umunuko. Ariko ndi mu mujyi uri mu bilometero bike yo mu rugo.”
Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP) ndetse n’Umuvugizi w’iyi Polisi, yahise asaba Lutaaya kuguma i Kigali niba abona ari heza kurusha iwabo. Ati: “Uzagumeyo. Ni byo byiza ku buzima bwawe.”
Uyu munyamakuru yamusubije ko atazahaguma, ahubwo azasubira iwabo, yigane ibyo yaboneye muri uyu mujyi.
Kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena, nibwo Lutaaya yatangarije inshuti ze ko iyi nama ya Commonwealth yari umukoro we wa nyuma kuri iyi televiziyo, bityo asezeye. Ati: “Muraho nshuti zanjye, CHOGM-Rwanda yari umukoro wanjye wa nyuma kuri NBS TV, kandi uyu ni umunsi wanjye wa nyuma.”
Uyu munyamakuru yaboneyeho kwishimira imyaka ine amaze akorera kuri iyi televiziyo, ashimira abamufashije.
Ati: “Imyaka 4 myiza kuri iyi televiziyo igeze ku iherezo. Ndabashimira Kin Kariisa (umuyobozi w’ikigo Next Media kirimo NBS) ku bw’amahirwe wampaye n’ubujyanama. Ndabashimira abanyamakuru ba NBS ku bw’ubufasha mwampaye.”
Lutaaya yasezeranyije abakunzi be ko arabamenyesha aho agiye gukomereza akazi. Ati: “Ku barebyi, mwarakoze kureba kandi mwarakoze kunkunda, gukunda inkuru zanjye n’ijwi. Ntabwo nkererwa kubabwira aho nderekeza.”
Benshi bakomeje kumubaza impamvu itumye asezera aho benshi babihuzaga n’amagambo yavuze ashobora kua atarashimishije bamwe mu bayobozi bo muri Uganda bakaba ari bo bamusabye gusezera kuri aka kazi yari amaze imyaka ine akorera iki kinyamakuru cya NBS ariko yabihakanye.