Mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu aho umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo z’igihugu za repubulika ya demokarasi ya Congo FARDC, kuri ubu amakuru agezweho kuri iyi mirwano ni uko M23 yamaze gufata ikibuga cy’indege nto ndetse n’ibitaro mu gace ka Rwankuba biherereye muri Gurupoma ya Bweza muri Teritwari ya Rutshuru, yabaye kimomo.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo na Radio Okapi ya LONI biremeza ko uyu mutwe wa M23 wafashe iki kibuga cy’indege nto nyuma yo gukozanyaho na FARDC gusa ngo nawo ugakurwa mu bice bimwe wagenzuraga.
Ikinyamakuru Goma24 News bivugwa ko kibogamiye kuri M23, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko “Ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro biri mu maboko ya M23.”
Iki kinyamakuru cyakomeje kigira kiti “M23 kandi iri kwinjira mu isantere ya Ntamugenga muri Gurupoma ya Bweza mu gihe FARDC na FDLR batangiye guhungira mu Mujyi wa Rubare.” Iki kibuga cy’Indege cya Rwankuba cyafashwe na M23 gisanzwe kifashishwa na FARDC mu bikorwa by’intambara birimo kugeza intwaro ku basirikare bayo.
Ugufatwa kw’iki kibuga cy’indege gito byaba biha M23 ubushobozi bwo guhagarika inzira y’ikirere ingabo z’igihugu zihanganye nabo zakoreshaga mu kubona ibikoresho. Radio Okapi yatangaje ko FARDC nayo yisubije uduce twa Nkokwe, Ruvumu, Rugarama na Rutakara, twari tumaze iminsi turi mu maboko y’umutwe wa M23 aho muri Teritwari ya Rutshuru.
Iyi radiyo ivuga ko utu duce twafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabaye hagati ya FARDC na M23 kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2022. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma, yavuganye na bwiza mu masaa sita zo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, nta byinshi yashatse gutangaza kuri aya makuru.
Ntiyemeje niba bafashe utu duce cyangwa atari impamo. Ku ngingo yo kuba FARDC yaba yambuye M23 uduce tune twavuzwe haruguru, mu Cyongereza yagize ati ” tegereza urebe.”
Hagati aho ariko, FARDC ntacyo iratangaza ku bivugwa mu gihe yakunze guhakana ko ikorana na FDLR mu guhangana na M23 n’ubwo muri iyi nkuru bivugwa ko bayabangiye ingata bari kumwe.