Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2022, nibwo hamenyekanye inkuru yincamugongo y’urupfu rw’umwana w’umuhungu wimyaka icyenda y’amavuko witabye imana asanzwe mu mugozi byakekwaga ko yishwe n’umukozi wo muri urwo rugo.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yabyutse mu gitondo agiye muri siporo agasiga umwana we ari gusubira mu masomo ari kumwe n’umukozi wo mu rugo ariko ngo aza gutungurwa no kubwirwa ko umwana we amaze kwitaba Imana.
Icyo gihe kandi nyima wa nyakwigendera na we ntiyari mu rugo, ahubwo hashize umwanya yahamagawe n’umukozi wo mu rugo amubwira ngo atebuke aze mu rugo kureba ibyabaye, aje asanga uyu mwana wabo amanitse mu mugozi kuri grillage.
Nkuko ubushinjacyaha bubivuga, ngo uyu mukozi wo muri uru rugo yabwiye uyu mwana kurya umunyenga kuri Grillage ku rugi ahambirije umugozi maze asohotse hanze agarutse asanga ngo yitabye Imana.
Uyu mukozi wo mu rugo yatawe muri yombi mu gihe ikirego cye cyamaze gushikirizwa ubushinjacyaha ngo atangire akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.