Mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, abaturage basanze imirambo y’umugore w’imyaka 27 n’abana be babiri ndetse n’ishoka ibari iruhande bikekwa ko bishwe n’umugabo wari warinjiye uyu mugore amuziza kumufuhira.
Abaturanyi ba banyakwigendera witwa Musengimana Gaudelive wari utuye mu Mudugudu wa Gakobo mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, babwiye Radio 1 ko uyu mubyeyi n’abana be babaherukaga kubabona ku wa Gatanu w’icyunweru gishize.
Umwe mu baturanyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Kamena yumvise ingurube yo muri aba baturanyi itaka isa nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga urugi rw’inzu ikinguye arebyemo imbere ahita abona imirambo y’uyu mugore n’abana be babiri ndetse hagati yabo harimo ishoka.
Uyu muturage yagize ati “Nasanze hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza ni ko guhagarara mu mbuga ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu ni ko gusubira inyuma nagiye ndi kurira.”
Yahise ajya kumenyesha abandi baturage, na bo bahita bitabaza inzego z’ubuyobozi zihutira kuhagera zisanga ni uyu mubyeyi n’abana be bapfuye.
Aba baturage bavuga ko bashenguwe n’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturanyi babo byumwihariko aba bana bari bakiri bato. Nanone kandi umugabo w’isezerano w’uyu mugore witabye Imana, na we ngo yari aherutse kumusaba kumusinyira ngo agurishe umurima ariko amubera ibamba.
Aba baturage bavuga ko ubugizi bwa nabi muri aka gace buri gufata intera, basaba ko abishe uyu mugore n’abana be bakwiye guhanwa by’intangarugero. Undi muturage yagize ati “Kandi umuntu nakora n’icyaha, bamuhane tubibone, ubundi aba bantu impamvu bahorana ibi bintu ni uko n’ubu abantu bamaze iminsi bapfa bose, n’abo bajyanye barabagarura.”
Aba baturage bavuga ko hari umuturage wo muri aka gace wari uherutse kwicwa ariko abaketswe kubigiramo uruhare bafunzwe bagahita bafungurwa.
Undi muturage ati “Mu minsi micye barabafunguye baragaruka none ubu bari kurya we yaraboze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judithe waganirije abaturage bo muri aka gace, yavuze ko bibabaje, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru ku ngo zirimo amakimbirane kuko ibibazo nk’ibi akenshi ari yo biba bishingiyeho.
Ati “Ibyo kwinjirwa na byo hakaziramo abandi bagabo bajyaga bakimbirana, mubibona namwe mubizi, mwakoze iki? None ubu turimo turarizwa n’ibyabaye, imirambo itatu koko mu rugo rumwe irimo uruhinja nk’uru.”
Bavuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite umugabo babanaga mbere akaza kujya gushakishiriza imibereho mu Mujyi wa Kigali, akaza kwinjirwa n’undi mugabo wamufuhiraga cyane.