Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu batangaje ko basigaye bahitamo gukundana n’abagabo bubatse ndetse bakabatera inda kubera ko abasore bafite gahunda yo kubaka urugo babuze.
Muri uwo murenge,abakobwa bari kubyarira iwabo cyane gusa bo babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko kubera kubura abasore babarambagiza,bahitamo kwikundanira n’abasaza bakuze bakanabatera inda.
Umwe yagize ati “Abo gutera inda ntabwo babuze kuko n’abagabo babyaye bari kujya mu bana babo.Twebwe abagabo tuba dukeneye gushakana nabo ntabo tubona,abo gutera inda bakaboneka.
Inaha nta basore bahari.Abasore bo muri ruriya rungano ubonye ntabwo barenga 5,abandi n’abana.
Undi mukobwa wabyaranye n’umugabo ukuze yabwiye TV1 ati “Inaha urubyiruko ntabwo ruhari n’abahari bumva badashaka umukobwa w’inaha mu cyaro.
Umusore w’inaha aba ari kwishakira umugore wabyaye avuga ati “ninjya kuri uriya mugore wabyaye ntabwo RIB iri buze kunjyana ariko ninjya kuri uriya mukobwa baramfata bamfunge. Ugasanga abakobwa turi gushukwa n’abantu bakuze, b’abapapa bakubwira ngo nituryamana ndaguha agasambu,nzakwitaho,nzagufasha. Byaba binabaye ukagira ubwoba bwo kuvuga uwaguhohoteye.
Nta rubyiruko rwumva rwatura inaha mu cyaro. Ubushobozi buba bwabuze,umusore w’ubu kugira ngo abone amafaranga yo kugura ikibanza biramugora cyane.”
Uyu mukobwa yakomeje ati “Njye kugira ngo mbyare, ababyeyi bambereye ikibazo n’abasore barabuze. Nta musore w’ubu uza akubwira ko ashaka kukugira umugore ahubwo aba akubwira ngo ndashaka ko twiryamira kandi mwamara no kubyarana akaguta akigendera….Mugaheruka wa munsi mwaryamanye.”
Abakobwa bo mu murenge wa Shyira bose bahurije ko ngo abasore b’iwabo bikundira abagore babyaye kuko nta ndezo z’abana bababaza mu gihe n’abasaza baho bari kwiruka ku bakiri bato bashaka kwigobotora abo bashakanye bamaze gukura.
Abasore bo babihakanye bavuga ko bafite inshuti z’abakobwa bangana ndetse biteguye kurushinga. Abo bakobwa batewe inda basabye ko abasore bareka kubicira ejo hazaza babeshya benshi ko babakunda.