Umugabo wo mu Karere ka Ngororero ushinjwa kwica muramukazi we nyuma yo kumusangana n’undi mugabo agahita atoroka, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica yabigambiriye nyuma yo kongera kuboneka nyuma y’amezi atandatu akoze ayo mahano.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Ugushyingo 2021, mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Sovu, ho mu Karere ka Ngororero, ubwo uregwa ngo yajyaga mu rugo rw’umugore uvukana n’umugore we, ahasanga undi mugabo atamenye amazina kuko hari ninjoro kandi nawe yari asanzwe aza akaharara, hanyuma ahita afata igiti agikubita uwo mugore mu mutwe ahita apfa.
Nyuma yo kumwica, uregwa yahise atoroka aza kuboneka ku itariki ya 10 Gicurasi 2022 ari nabwo yahise afatwa kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera. Uyu akaba aburana yemera icyaha .
Uru rubanza rwaburanishirijwe aho icyaha cyakorewe mu karere ka Ngororero mu Murenge wa Sovu.
Icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi kiramutse kimuhamye, uregwa yahanwa hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.