Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, mu gihe i Kigali indege zabisikanaga zizanye abashyitsi batandukanye bitabiriye inama ya CHOGM, Perezida Museveni yanditse kuri Twitter ko yitabiriye iyi nama.
Yashyizeho ifoto yinjira mu ndege ya kajugujugu ya gisirikare, ateguza abantu ko yerekeje i Kigali mu nama ya CHOGM.
Ababonye ubwo butumwa baguye mu kantu kuko bidasanzwe ku mukuru w’igihugu kujya mu ngendo mpuzamahanga ari muri kajugujugu. Mu gihe bibazaga ibibaye, Museveni yashyize ubundi butumwa kuri Twitter, amaze kwambuka ku mupaka wa Gatuna n’imodoka.
Umupaka wa Gatuna Museveni yawuherukagaho muri Gashyantare 2020 ubwo yari yitabiriye inama igamije guhuza u Rwanda na Uganda, nyuma y’iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ubusanzwe kuva kuva ku kibuga cy’indege cya Entebbe ugera ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ndege, ni urugendo rutwara iminota 45, mu gihe winjiriye i Gatuna ukaza mu modoka ugera mu mujyi wa Kigali hashize isaha.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Uganda cyangwa mu Rwanda, nta hamwe hatangajwe impamvu Museveni yahisemo inzira y’imodoka yinjira mu Rwanda, gusa icyishimiwe na benshi, ni urugwiro yakiranywe mu nzira yose yanyuzemo, guhera i Gatuna kugera Nyabugogo muri Kigali.
Ntabwo urugendo rwa Museveni mu Rwanda rwari rwamenyekanye mbere ndetse bamwe bari batangiye gutekereza ko ashobora kutaza nubwo umubano umaze iminsi uri mu cyerecyezo cyiza.
Babishingiraga ku kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda wungirije Rebecca Alitwala Kadaga n’abandi bayobozi bakomeye muri Uganda, bari bamaze kugera mu Rwanda guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru, bagakeka ko aribo bazahagarira Museveni muri CHOGM.
Umwe mu bakora mu biro bya Perezida wa Uganda, yabwiye Igihe ko kunyura ku mupaka wa Gatuna ari umwanzuro bwite wafashwe na Perezida Museveni, gusa yirinze kugira byinshi abivugaho. Indege ya Kajugujugu yagejeje Perezida Museveni i Kabale, afata imodoka yambuka ku mupaka wa Gatuna.
I Gatuna yahahagaze iminota mike, asuhuza abaturage yahasanze bari biganjemo abari bagiye kwambuka ku mupaka n’abahakorera akazi kabo ka buri munsi. Hari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri Gicumbi wavuze ko amakuru y’uko Perezida Museveni azanyura i Gatuna, bayamenye kuwa Gatatu ku mugoroba.
Ati “Amakuru twari twayararanye twari tuyafite.Twari twaraye tuzi ko ari buze akoresheje umuhanda.”
Ubwo Museveni yari ageze ku mupaka wa Gatuna, yavuye mu modoka asuhuza abaturage. Amakuru dukesha uwari uhari yavuze ko hari n’umupolisikazi yahobeye.
Ati “Yahobeye umupolisikazi wacu, ahobera abantu, akabasuhuza akoresheje ibiganza. Wabonaga yishimiye kongera kuza mu Rwanda.”
Umupaka wa Gatuna Museveni yambukiyeho wafunguwe tariki 31 Mutarama uyu mwaka, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ufunze kubera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Byagabanyije ubucuruzi ibihugu byombi byakoranaga, bigira ingaruka ku mpande zombi. Minisiteri y’Ubucuruzi ya Uganda ivuga ko ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ryahombeje icyo gihugu asaga miliyoni 200 z’amadolari.
Ibyo icyo gihugu cyoherezaga mu Rwanda byari bigize 5.8 % by’ibyo icyo gihugu cyohereza mu mahanga byose. Umusesenguzi wa Politiki yo mu karere, Albert Rudatsimburwa yavuze ko urugendo rwa Museveni aza mu Rwanda ari ikimenyetso cyiza ku mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Kuba yanyuze ku mupaka, ibyo byose bishobora kuba ari uburyo bwo kwerekana ko ibintu bimeze neza.”
Hari amakuru y’uko mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari umeze nabi, no mu ndege Museveni atajyaga yemera kunyura hejuru y’ikirere cy’u Rwanda kubera impungenge z’umutekano we.
Depite Frank Habineza yabwiye Igihe ko uruzinduko rwa Museveni mu Rwanda ari icyemeza ko umubano utangiye kuba mwiza.
Ati “Bigaragaza ubwiyunge n’icyezere ubu afitiye u Rwanda n’abanyarwanda. Kuba yakiriwe neza mu Rwanda nabyo bigaragaza urukumbuzi n’urukundo abanyarwanda bamufitiye. Ubu dufite icyizere ko umubano wacu uzakomeza kuba mwiza.”
Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Nyuma y’aho umubano wabaye mubi ahanini bitewe n’ibirego u Rwanda rwashinjaga Uganda byo gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.