Umusore w’ibigango utamenyekanye amazina, bivugwa ko acunga umutekano (bouncer) mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya T200, yagaragaye mu mashusho akubita umukobwa akanamuterura agakubita hasi, yamaze gutabwa muri yombi.
Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Eric Madiba, agaragaza uwo musore w’ibigango akubita urushyi rwihanukiriye umukobwa, agahita yikubita hasi atangira kumudunda hasi ari nako amukubita imigeri.
Nyuma yo ku mukubita hasi, ahita amukubita umugeri ubundi agaterura uruhande rwo hejuru, agakubita hasi, umutwe w’uwo mukobwa uwukubita hasi ndetse bikumvikana. Abandi bantu bumvikana bajujura ariko nta n’umwe utabara uyu mukobwa wari utacyambaye inkweto yari yanamaze kuba intere.
Uwashyize aya mashusho kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa agira ati “Ibi birababaje, sinari nzi ko mu Rwanda umuntu yihanira gutya.”
Uyu musore wagaragaye akubita uyu mukobwa yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022 mu gihe icyaha akekwaho cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake cyabaye tariki 19 Kamena 2022 mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kari mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, akaba acumbikiwe kuri Station ya Nyarugenge ahazwi nko kuri Lagalette.
Ibi kandi byemejwe na Polisi y’u Rwanda ubwo babinyuzaga ku rukuta rwabo rwa twitter basubiza uyu wari washizeho aya mashusho y’uyu musore.
Iti:”Muraho, Uwagaragaye muri aya mashusho akubita uyu mukobwa yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje. Murakoze”
Reba ayo mashusho ateye ubwoba Hano