Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, wavuze ko Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, yasura gereza zo mu Rwanda, areba uko byifashe.
Ingabire yabwiye BBC ko abategetsi bo muri Commonwealth barimo na Boris Johnson, bakwiye “gusura gereza bakareba abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru bigenga n’abo ku rubuga rwa YouTube [bafunze]”.
Mu gusubiza, umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yabwiye BBC ati “ Umuntu uwo ari we wese ashobora kugira uko abona ibintu, uwo ari we wese ashobora kuvuga ibyo atemeranyaho na gahunda za leta…, uwo ari we wese ashobora gutangiza ishyaka rya politiki igihe abishatse [ariko] icyo adashobora gukora ni ukurenga ku mategeko.”
Makolo yavuze ko uburenganzira bwa muntu na demokarasi ari ibintu bifata igihe bikorwaho,atari gusa mu Rwanda honyine ahubwo n’ahandi muri Commonwealth. Ni mu gihe Ingabire yibazaga niba koko u Rwanda rukwiriye kwakira inama y’ibihugu bikoresha Icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth.
Yagize ati: “Commonwealth ifite indangagaciro nka demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu n’uburinganire bw’abagore n’abagabo”.
Ibi abyibazaho avuga ko nta kintu na kimwe cyahindutse kuva u Rwanda rwakwinjira muri Commonwealth mu 2009.
Ibi byose Ingabire avuga ko mu Rwanda bitarahinduka, abayobozi bo bumvikana kenshi bavuga ko ingingo nka demukarasi iri mu nkingi za guverinoma, ubutegetsi bugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburinganire aho umugore yahawe ijambo, byashyizwemo imbaraga.