Kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena Perezida, Perezida w’Igihugu cya Uganda Yoweri Kagutta Museveni yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bivuga icyongereza CHOGM.
Museveni yaje mu Rwanda agera ku mupaka wa Gatuna ahagejejwe n’indege ya kajugujugu ya gisirikare aho yahise ajya mu modoka yambuka umupaka yinjira mu Rwanda ndetse abanza gusuhuza abaturage bari aho ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda i Gatuna.
Akigera mu mujyi wa Kigali i Nyabugogo abantu bari benshi bamwiteguye ari na ko umutekano wari wose maze abaturage bamukomera amashyi karahava nawe abereka urukundo arabashimira.
Mu mihanda uyu mu perezida yagiye anyuramo yaba mu mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu tundi turere yagiye yishimirwa n’abanyarwanda benshi bamugaragarizaga ibyishimo n’urugwiro bidasanzwe dore ko imyaka yari imaze kuba itanu uyu mu Perezida adakandagira ku butaka bw’u Rwanda dore ko ibi bihugu byombi umubano wabyo utari umeze neza.
Kuriubu umubano w’ibi bihugu byombi uri kugenda uzahuka aho hari byinshi bimaze gukorwa birimo no gufungura imipaka ku bihugu byombi byasubukuye ubuhahirane hagati y’abatuye ibi bihugu byombi.
Perezida Museveni aje mu Rwanda asanze abandi bakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza benshi bamaze gusesekara hano mu Rwanda mu nama ya CHOGM.