Nyuma yo guhagarikwa ku nshingano ze nk’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, biravugwa ko Muhire Henry yaba yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Biravugwa ko Muhire Henry, Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa ndetse n’umusifuzi Javani ko batawe muri yombi na RIB bikaba bifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi bivugwa aho ikipe ya Rwamagana City yari yatewe mpaga bivugwa ko hari umukinnyi yakinishije ufite umuziro wo gukina nyamara atari byo.
Muri aba uko ari batatu birakekwa ko bagize uruhare muri aya manyanga yo gushaka kubererekera ikipe ya AS Muhanga ngo abe ariyo izamuka mu cyiciro cya mbere.
Uwari umunyamabanga mukuru muri FERWAFA Muhire kuri ubu wamaze guhagarikwa kuri izi nshingano, we biravugwa ko atari ibi bya Rwamagana city gusa ko hari n’andi makosa yakoze ubwo yagiranaga amasezerano n’uruganda rwambika imyenda amakipe rwa MASITA.
Nyuma yibyo byose ubuyobozi bukuru bwa Ferwafa bwitabaje urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rutangira gukora iperereza ku bo bireba bose none kuri ubu bikaba bivugwa ko aba bombi uko ari batatu ari bo bamaze gutabwa muri yombi.