Umuturage wo mu murenge wa bwishyura mu karere ka Karongi yasubije bimwe mu bikoresho yasahuye muri banki mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ibikoresho byari birimo intebe kuri izo ntebe hakaba hari handitseho umurongo wo muri bibiriya ugira uti: “Ezekiyeli 18,2128, Le 02/11/2021. Nk’uko amategeko y’Imana abitegeka, tugaruye ibi byibano, byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu 1994. Ubu nibwo mwuka wera abidutegetse ku Mana”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE ko nk’ubuyobozi bashimye uyu muturage wagize umutima wo kwisubiraho, agasubiza ibyibwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Igikorwa uyu muntu yakoze cyo twagishimye, nk’uko twabisanze ku nyandiko ubwe yikoreye, cyangwa ku nyandiko twasanze kuri izo ntebe, yerekana ko ari ibyasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Bigaragara ko hari harimo ubushake no kwisubiraho”.
Gitifu Ayabagabo yakomeje atanga ubutumwa ko kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo ubu hakaba hari amakuru atari yaboneka ko uretse ibikoresho ko hari n’abantu batari bamenyekana aho bajugunywe agasaba umuntu wese waba afite amakuru nkayo ko yakwihutira kuyatanga.
Izi ntebe uko ari eshatu ziri ku biro by’Umurenge wa Bwishyura, mu gihe hagishakwa uko zasubizwa Banki y’abaturage zasahuwemo mu myaka 27 ishize. Ababonye izi ntebe bavuga ko bazisanze imbere y’inzu Banki y’Abaturage yahoze ikoreramo mu yahoze ari Komine Gitesi, ubu ni mu kagari ka Kinihira Umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.