Abadepite bo mu Bwongereza baje mu Rwanda kwitabira inama ya Commonwealth, basuye Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nk’uko Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda yabyemereje kuri Twitter kuri uyu wa 20 Kamena 2022 yabisobanuye, abadepite bamusuye barimo: Chinyelu Onwurah wo mu ishyaka Labour, Harriett Baldwin wo muri Conservative, Pauline Latham wo muri Labour na Jeremy Purvis wo muri Liberal Democrat.
Abandi bamusuye bari kumwe n’aba badepite ni: Jack Patterson ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza na Nick Westcott uyobora umuryango Royal African Society uharanira umubano hagati y’u Bwongereza n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Ntabwo Ingabire yasobanuye ibyo yaganiriye n’aba badepite hamwe n’aba bayobozi bandi, gusa mbere y’uko inama ya Commonwealth itangira, yakomeje kugaragaza ibibazo abona biri mu Rwanda birimo kutubahirizwa k’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu kuvuga buri hasi.
Ibi bibazo Ingabire akunze kugaragariza amahanga bikubiye muri raporo Leta y’u Rwanda itajya yemera, zitangazwa n’imiryango mpuzamahanga irimo HRW (Human Rights Watch) na Amnesty International.