Polisi y ’ u Rwanda (RNP), itangaza ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bikekwa ko ari abo muri FLN, inyeshyamba za MRCD-UBWIYUNGE, barashe kuri bisi (bus) yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, bakica umushoferi ndetse n’umugenzi umwe, mu gihe abandi bagenzi batandatu bakomeretse.
Itangazo rigenewe abanyamakuru rya RNP ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2022 mu ijoro, rivuga ko ” Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani z’amanywa, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka, barashe ku modoka itwara abagenzi mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe,yerekezaga i Rusizi.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya i Butare (CHUB).”
RNP ivuga ko yahise itabara ubu bugizi bwa nabi bukimara kuba mu gihe abo bikekwa ko babugizemo uruhare bagishakishwa.
Amakuru ataremezwa n’abo bireba bose dukesha bwiza, avuga ko bisi yarashweho n’inyeshyamba, ari iya kompanyi itwara abagenzi yitwa RITCO. Ikaba yarashwe n’inyeshyamba mu ishyamba rya Nyungwe, ahitwa mu Gisakura, ibirometero nka bitanu rwagati, iva Rusizi ajya i Kigali, ihita agwa mu manga. Aya makuru avuga ko umushoferi warashwe agahita agwa aho, yitwa Issa Ibrahim.
Inyeshyamba za FLN ziheruka kumvikana muri ako gace k’amajyepfo mu myaka mike ishize. Bamwe mu bari bazirimo ubu bari mu nkiko; harimo n’uwari umuvugizi wabo, Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara, n’umwe mu bayobozi ba MRCD-UBWIYUNGE, Paul Rusesabagina.