Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari umusirikare wa RDC warashwe ubwo yinjiraga ku mupaka warwo wa “Petite Barrière” akarasa Abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko ahagana Saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.
Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho nawe ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”
Umusirikare wa RDC yari ageze muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda. RDF yasabye itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi mu bya gisirikare mu karere (EJVM) kugira ngo rikore iperereza kuri iri sanganya. U Rwanda rwamenyesheje abayobozi ba RDC ibyabaye cyo kimwe n’abakozi bakora ku mupaka ku mpande zombi.
Itangazo rikomeza rigira riti “ Turizeza abantu muri rusange ko umupaka utekanye.”
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru kugira ngo zimenye neza imvano y’ibyabaye.
Hari amakuru avuga ko uwo musirikare warashwe, yari yambutse yitotomba ko agiye guhorera bagenzi be baguye ku rugamba Igisirikare cya RDC gihanganyemo n’umutwe wa M23.
RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 gusa rwo rwakunze kugaragaza ko ibyo atari ukuri, ko nta n’ikimenyetso na kimwe kibigaragaza. Ni mu gihe M23 nayo yakunze kuvuga ko nta bufasha na buke irahabwa n’u Rwanda, ko intwaro ikoresha ari izo yahishe ubwo yahungaga mu 2013, izo yambura FARDC ku rugamba n’izo igura n’Ingabo za Congo.
Urupfu rw’uyu musirikare rubaye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabereye ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu aho ibihumbi by’Abanye-Congo bigaragambyaga batera amabuye ku butaka bw’u Rwanda, bamwe banashaka kwinjira mu Rwanda ku ngufu.
Icyo gihe inzego z’umutekano za RDC zaje kubacubya, zibatera imyuka iryana mu maso basubira inyuma.