Abakobwa biga muri Collège Saint Martin Hanika mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, batunguwe no kubyuka mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena ngo bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w’imyaka 22, wigaga mu wa 6 w’icungamutungo, ukomoka mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi mu murenge wa Shangi muri aka karere bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibemereye babona nta kibazo araranye, umwe yamukoraho ngo babyuke agasanga yapfuye.
Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri shuri, Padiri Niyongombwa Placide, ngo uyu mukobwa utari waragize ikibazo na kimwe cy’uburwayi muri iki gihembwe, uretse igifu yigeze gutaka mu bihembwe bishize na bwo mu buryo busanzwe, yagiye kuryama hamwe n’abandi bigana mu wa 6 bamaze gusubira mu masomo kuko biteguraga ikizamini ngiro cya Leta ku wa mbere utaha tariki ya 20 Kamena, bamaze no gufungura, araza n’umugambi kuri bagenzi be ko ababyutsa mu cya kare nk’uko asanzwe abigenza, bakazinduka biga,kuko bari bafite n’amasuzuma abategurira ibizamini bya Leta.
Padiri Niyongombwa ati: “Byageze mu ma saa kumi n’igice z’igitondo kuko ubusanzwe abana tubabyutsa saa kumi n’imwe bakitegura bakajya gusubiramo amasomo,ariko aba bo mu wa 6 bo bibyutsa mbere yaho, kuko ari yo gahunda bihaye.
Bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibabwiye bamaze gusenga ngo baryame, isaha yo babyukiraho igeze bategereza ko ababyutsa baraheba, batangira kwibyutsa umwe umwe,uwo begeranye amukozeho ngo abyuke,asanga yakonje cyane,atanyeganyega, agira ubwoba ahamagara bagenzi be,bahamagara Animatirise, aje arebye na we biramuyobera,ahamagara umucungamutungo w’ishuri,arebye asanga yapfuye.’’
Arakomeza ati: “Bahise bampamagara nanjye njya gushaka umuganga ku kigo nderabuzima cya Hanika, turazana arebye asanga umutima wahagaze, tumujyana ku kigo nderabuzima cya Hanika, tumugejejeyo bahita bahamagara ku bitaro bya Kibogora, tumujyanayo,barebye basanga koko yitabye Imana, bamujyana kumukorera isuzuma,dutegereje ikirivamo.’’
Ku byavugwaga ko yaba yashiriyemo umwuka mu nzira ajyanwa kwa muganga, uyu muyobozi w’ishuri yabihakanye, avuga ko uko yasanzwe aryamye nta cyahindutse kugeza agezwa ku bitaro bya Kibogora, bigaragaza ko yapfiriye mu nyubako yari aryamanyemo n’abandi bana, ahumuriza abanyeshuri bari batangiye guhungabana, anihanganisha umuryango wagize ibyago,avuga ko ishuri rigomba gukora ibishoboka byose rigafasha mu ishyingurwa rye.
Ati: “Abana barenga 20 bahise bagira ibibazo by’ihungabana,barimo 4 byari bikomeye cyane,muri abo harimo mubyara we wiga mu wa 4 wahise ajya muri koma, ariko, ku bwo kwitabwaho n’abaganga n’abajyanama mu by’ihungabana,abo 4 aho bari ku kigo nderabuzima cya Hanika bameze neza nta kibazo.
Abandi bari ku ishuri barakomeza kwitabwaho n’ababizobereyemo, tukaba tugira ngo ababyeyi bafite abana biga hano ntibakuke imitima, turakomeza gukora ibishoboka byose bose bagaruke mu bihe byiza bibabashisha gukomeza amasomo, nubwo byumvikana ko bitoroshye ku bwo kubura mugenzi wabo bitunguranye gutya.’’
Bwiza.com dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’ababyeyi be ngo imenye niba koko nta kindi kibazo bazi yagiraga, ariko kuko ari se ari na nyina bombi bari bafashwe n’ihungabana bikagorana kubavugisha.
Umwe mu bo mu muryango wabo, Pasiteri Rudahunga François yavuze ko byabagoye kubyakira kuko umwana wabo nta ndwara n’imwe izwi yari afite, ko na bo bategereje isuzuma rya muganga ngo bamenye niba haba hari indwara yaba yari afite batayizi cyangwa niba hari ikindi cyaba cyamwishe, ariko ko bo nta kindi bakeka.
Ati: “Byatugoye cyane kubyakira kuko byadutunguye cyane, cyane cyane ko nta burwayi bundi budasanzwe twari tumuziho,yarwaraga bisanzwe nk’abandi, nta n’undi dushyiraho urupfu rwe, gusa dutegereje ikindi twabwirwa na muganga,ariko nyine mu isi ni ko bigenda,buri wese agira igihe cye,nta n’ikindi twabikoraho,uretse kubyakira dutyo nyine.’’
Umumararungu Gisèle, umwe mu bayobozi b’abanyeshuri biga muri iri shuri, yabwiye Bwiza ko na bo kwakira uru rupfu byabagoye nka bagenzi be biganaga,kuko kugeza bajya kuryama bakoranaga byose babona nta kibazo afite, akanabwira bagenzi be ko ababyutsa,bakanasenga mbere yo kuryama ari muzima, bakabyuka basanga yapfuye,akavuga ko bacitse intege bikomeye.
Ati: “Byaduciye intege cyane kandi twarimo dutegura ibizamini by’ishuri n’ibya Leta. Icyo dusaba abayobozi b’ishuri n’izindi nzego ni ugukomeza kutwegera no kuduhumuriza kuko no gushiramo ihungabana neza bitatworohera, bamwe no kwiga byabananira bagakurizamo gutsindwa kuko yari umwana w’umunyamurava cyane ,usabana n’abantu bose ku buryo kwakira urupfu rwe benshi bikomeje kutugora cyane.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, na we wahise abatabara,nyuma yo kwihanganisha aba bana n’umuryango wagize ibi byago, yavuze ko nubwo bakoze inama yo kubahumuriza, hazakomeza gukorwa n’izindi kugira ngo babashe gusubira muri gahunda yo kwiga,anizeza nk’akarere, gufasha mu ishyingura rya nyakwigendera no gukomeza kuba hafi abasigaye.
Collège Saint Martin Hanika ni ishuri ryigenga,rya Kiliziya Gatolika,riri mu kagari ka Vugangoma, mu murenge wa Macuba. Yari isanzwemo abana 648 biga mu cyiro rusange no mu mashami, inyubako nyakwigendera yaguyemo yayiraranagamo na bagenzi be bagera ku 150. Biteganijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa 15 Kamena.