Abandi bantu batatu mu basaba ubuhungiro biteze koherezwa mu Rwanda mu ndege ya mbere ivuye mu Bwongereza, barateganya kujurira bwa nyuma mbere yuko indege ihaguruka kuri uyu wa kabiri.
Ni bamwe mu bantu umunani bakiri ku rutonde rw’abagenzi nyuma yuko ababarirwa muri za mirongo batsinze imanza zabo bagakurwa ku rutonde. Ariko kugerageza kwa nyuma kuburizamo urwo rugendo rw’indege yerekeza mu Rwanda kwanzwe n’urukiko rw’ubujurire ku wa mbere.
Urwo rugendo rwitezweho gutwara amapawundi arenga 500,000 (asaga miliyoni 624 mu mafaranga y’u Rwanda). Ariko abategetsi bavuga ko ibi bizabangamira ubucuruzi bw’abantu.
Mu gihe Musenyeri mukuru wa Canterbury na Musenyeri mukuru wa York bifatanyaga n’abanyapolitiki bamagana iyo gahunda, umuvugizi wa leta y’Ubwongereza yemeye ko ubujurire bwa nyuma bwitezwe.
Ariko uwo muvugizi yagize ati: “Ntituzatezuka” ku gutangiza ingendo z’indege zijyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Yongeyeho ko gukomeza n’iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro “bizasenya uburyo bw’ubucuruzi bubi cyane bwa magendu y’abantu”, “nyuma birokore ubuzima”.
Indege ya mbere iteganyijwe guhaguruka ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Mbere, yari yitezwe kuba itwaye abagenzi babarirwa muri za mirongo, ariko benshi muri bo bashoboye gutsinda ubucurire buri muntu ku giti cye bwo kutoherezwa mu Rwanda.
Ntibyamenyekanye neza umubare nyirizina w’abahagurukana n’indege kuri uyu wa kabiri. Ku wa mbere nijoro, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yavuze ko ari umunani, mu gihe umuryango w’ubugwaneza Care4Calais wavuze ko umubare wagabanutse ukagera ku bantu barindwi.