Mu gitondo cy’uyu wa 13 Kamena 2022, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 bafashe umujyi wa Bunagana ukoze ku mupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda.
M23 ubwayo yemeje aya makuru, igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC cyemeza ko uyu mutwe witwaje intwaro wafashe Bunagana ubifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda nk’uko gisanzwe kibizishinja, n’ubwo zo zibihakana.
I Bunagana, abarwanyi ba M23 bari basanzwe bagaragara bambaye impuzankano ya FARDC binjiye muri uyu mujyi bambaye iy’ibara ry’icyatsi kivanze n’umukara, bambaye ingofero (casques), bamwe muri bo bafite imbunda za RPG.
Mu gihe bamwe mu Banyekongo ku mbuga nkoranyambaga bari mu rujijo bibaza niba abambaye iyi mpuzankano ari abasirikare b’u Rwanda cyangwa aba Uganda na bo batangiye gushinjwa gufasha M23, urubuga Goma 24 rukurikiranira hafi amakuru y’uyu mutwe rwemeje ko ari abarwanyi bawo.
Bishoboke ko iyi mpuzankano ari yo Umuvugizi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rw’igisirikare, Brig. Gen. Sylvain Ekenge ari yo aherutse kuvugaho, ashinja ingabo z’u Rwanda kuzinjirana ku butaka bwa RDC mu rwego yise urwo kwiyoberanya.
Mu itangazo yasohoye tariki ya 8 Kamena 2022, Gen. Ekenge yagize ati: “U Rwanda rwohereje mu bice bya Tshanzu abasirikare 500 bo mu mutwe udasanzwe, bose bambaye impuzankano nshya y’ibara ry’icyatsi cyijimye ndetse n’ingofero z’ingabo zarwo zidasanzwe.”
Ariko Leta y’u Rwanda yatangaje kenshi ko nta ruhare ingabo zayo zifite mu mirwano ibera muri RDC, ibishimangirira imbere y’abitabiriye inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, yabereye i Malabo muri Guinée Equatorial tariki ya 28 Gicurasi n’iy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yabereye i New York tariki ya 31 Gicurasi 2022.
Ahubwo yashinje ingabo za RDC kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR uyirwanya kuva washingwa mu 2000, igaragaza ko ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Abahagarariye ibihugu byombi muri izi nama birinze kugira uruhande babogamiraho, basaba ibihugu byombi kujya mu biganiro, bigakemura aya makimbirane, babifashijwemo n’iyi miryango hamwe n’abahuza.