Ni umusore bakunze kwita Remy utuye mu isibo y’abadatenguha mu mudugudu wa Marantima akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve yiraye mu mazu y’abaturage amenagura ibirahure ndetse anatera amabuye polisi.
Nyuma yuko uyu musore amaze kumenya inkuru ko ushinzwe umutekano bita Celestin yatawe muri yombi ngo uyu musore abaturage bavuga ko ari igisambo ngo byamushimishije bituma amenagura ibirahuri ndetse na polisi yari ije kumufata ayahukamo ayitera amabuye karahava.
Mutekano Celestin yatawe muri yombi azira kudatanga amakuru ku kibazo cy’abaturage bapfaga kwimana inzira bikagera mu rukiko atayatanze abaturage bakavuga ko yakunda gusakirana n’uyu musore bavuga ko yabarembejo ko ari igisambo bityo bikaba aribyo byamuteye ibyishimo birenze nyuma yuko yumvise ko mutekano yatawe muri yombi.
Abaturage ngo bahise bitabaza polisi ikorera mu murenge wa cyuve ngo ariko nayo ihageze atangira kuyivuza amabuye.
Habyarimana Emmanuel umuyobozi w’umudugudu yemeje aya makuru aho yavuze ko Remy yamennye ibirahuri byo ku nzu z’abaturage ndetse na polisi yahagera akayitera amabuye, yanavuze ko kandi komanda wa polisi yamuhamagaye amubaza iby’uwu musore niba koko amuzi muri uwo mudugudu amubwira ko amuzi gusa ngo yabananiye.
Uyu muyobozi yavuze ko Remy yibeshya niba yumva ko ubwo Celestin afunzwe, agiye kujya akora ibyo ashaka, yiba abaturage. Yavuze ko na we atazamworohera, ngo amureke akomeze kubuza amahwemo abaturage.