Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ishinjwa gushimuta, nyuma y’iminsi bafungiwe i Kinshasa.
Mu byumweru bibiri bishize ni bwo Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko aba basirikare bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, ubwo bari ku burinzi ku mupaka. Igisirikare cya Congo Kinshasa cyo cyavugaga ko cyabafatiye ku butaka bw’icyo gihugu bagiye guha umusada inyeshyamba za M23.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Cpl Elysée Nkundabagenzi na Pte Gad Ntwari bombi barekuwe boherezwa i Kigali aho bamaze kugera, ibyanemejwe n’Igisirikare cy’u Rwanda kibinyujije kuri Twitter yacyo.
RDC yarekuye aba basirikare bombi ku busabe bwa Perezida João Lourenço wa Angola uri kugerageza kuba umuhuza mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.
Amakuru avuga ko RDC nyuma yo kurekura aba basirikare, u Rwanda na rwo rwemeye kurekura umunyapolitiki Paul Bala bivugwa ko afungiye i Kigali. Kuri ubu umwuka mubi uracyakomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC irushinja gufasha umutwe wa M23.
Ku munsi w’Ejo Umuvugizi wungirije wa FARDC, Gen de Brigade Sylvain Ekenge, yashinje Ingabo z’u Rwanda kurasa ibisasu ku butaka bwa Congo byahitanye abana babiri; avuga ko bigize “ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu’.
Congo yavuze ibi nyuma y’amasaha make u Rwanda rwongeye gushinja FARDC kurasa ibindi bisasu ku butaka bwarwo.