Ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi abantu batanu barimo umugore umwe bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Aba bantu bakurikiranweho icyaha cyo kwica umukecuru witwa Musabyimana Goreth w’imyaka 52 n’umwuzukuru we Dusabimana Irene w’imyaka 12 aho bishwe baciwe imitwe ikaba yarasanzwe mu kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro kiri hafi aho.
Abafashwe ni Ndayishimye, Hakizimana w’imyaka 39 y’amavuko, Yankurije w’imyaka 45, Sewabantu bita Musilamu w’imyaka 34, na Bandirimbako w’imyaka 23 y’amavuko, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko RIB ibitangaza.
RIB ikomeza ivuga ko aba bose bafashwe ngo ari abaturanyi ba nyakwigendera aho ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku marozi. Amakuru dukesha UMUSEKE ngo ni uko Hakizimana Leonidas alias Kadugu aherutse gupfusha umugore agakeka ko yarozwe na nyakwigendera Musabyimana Goreth.
Mu butumwa urwego rw’ubugenzacyaha rwatanze, RIB “iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera, inibutsa abantu ko mu gihe baba bafitanye amakimbirane bajya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ayo makimbirane.”
Aba bantu uko ari batanu baramutse bahamwe n’iki cyaha cy’ubwicanyi bahanishwa igifungo cya burundu nkuko igitabo cy’amategeko ahana kibivuga.